RFL
Kigali

Hasobanuwe byinshi ku gitaramo cya Kitenge dress code dinner.

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:15/02/2017 10:04
1


Kitenge dress code dinner,ni igitaramo giteganijwe kuzabera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car free zone kikazaba ku wa 18 Gashyantare 2017.



Iki gitaramo cyateguwe na kompanyi yitwa The business mag hagamijwe gusobanurira abanyarwanda muri rusange uburyo igitenge gikorwamo imyenda myiza kandi buri cyiciro cya buri munyarwanda yakwisangamo.iki gitaramo kikaba giteganijwe kuzaba tariki 18 z’uku kwezi kikazabimburirwa n'imurikabikorwa ry'ibintu bikorerwa mu Rwanda kandi bikorwa mu gitenge guhera saa yine za mu gitondo hanyuma ikirori nyirizina kikazatangira saa kumi n’imwe z,umugoroba.

Agashya muri iki gitaramo ni uko umuntu uzakenera kugura ikintu cyose gikoze mu gitenge azagabanyirizwa igiciro,nubwo atari itegeko ariko abantu basabwe kuzaza bambaye imyambaro ikozwe mu gitenge ikindi hazabaho gusangira ibyo kurya no kunywa bya nimugoroba.

kitenge

Abashinzwe gutegura iki gitaramo baganira n'abanyamakuru

kitenge

Abahanzi batandukanye bakora ibihangano byabo mu gitenge bari bahabaye

kitenge

Abahanzi,abanyamideri n'abashinzwe gutegura iki gitaramo baganira n'itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Bisaba iki kuhagera harikiguzi bisaba?





Inyarwanda BACKGROUND