RFL
Kigali

Kigali:Hashyizweho itegeko rihana umuntu ugura ibicuruzwa n’abazunguzayi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/07/2016 11:58
16


Mu rwego rwo guca ubucuruzi bukorewe mu kajagari, umujyi wa Kigali wamaze gushyiraho ibihano ku bakora ubu bucuruzi bazwi ku izina ry’abazunguzayi ndetse n’abantu bagura nabo ibicuruzwa.



Mu gihe ubusanzwe abantu benshi batuye mu mujyi wa Kigali bakunze kugura ibicuruzwa bihendutse n’abazunguzayi, kuri ubu itegeko rishya rihana yaba ukoze ubu bucuruzi ndetse n’umuguriye.Ibi bikubiye mu itegeko ryasohotse mu igazeti nshya ya Leta No. 29 bis yo ku wa 18 Nyakanga 2016. Kuri Paji ya 58 y'iyi gazeti haragira hati:

Nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’umubare munini w’abantu usanga bagendana ibicuruzwa mu Mujyi wa Kigali rwagati, cyane cyane mu mihanda, imbere y’amasoko, imbere y’amaduka, ahategerwa imodoka n’imbere yaho, bikabangamira abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko, bikabangamira kandi urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga mu mihanda, ndetse bigateza isuku nke no kugurisha ibintu bidagifite ubwiza kubera izuba n’umuyaga n’isuku nke, bamwe bakabasha ndetse no kugurisha ibintu bifite inenge kubera ko ababigura nta mwanya baba bafite wo kugenzura neza ibyo bicuruzwa bigendanwa; Imaze kubona ko ari ngombwa gushakira abasanzwe bakora ubwo bucuruzi ahandi babukorera hatagize icyo hatabangamye mu rwego rw’amategeko, ibidukikije no ku rujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga; Ko ari ngombwa kandi gukumira iyaduka rishya ry’ubwo bucuzi mu Mujyi wa Kigali;…

Mu ngingo ya 19  y'amabwiriza y’inama njyanama y’umujyi wa kigali nº 002/2015 yo ku wa 03/05/2015 agamije gukumira ubucuruzi bw’ibintu butemewe akanagenga imiterere n’imikorere y’amasoko aciriritse afashirizwamo abafite igishoro n’ubushobozi bucye (free markets) mu mujyi wa Kigali, ivuga ko umuntu uwo ari we wese ugaragayeho  ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw) kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe; umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi aciwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi (10,000 frw) kuri bene ibyo bicuruzwa. Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda (free markets) uzafatwa acururiza mu muhanda azahita avanwa muri iyo gahunda.

Ese nawe niba uri umwe mu baguraga ibi bicuruzwa, uyu mwanzuro uwakiriye gute?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    It sucks
  • dada7 years ago
    Ahahaha muraza gutuma abatobora amazu ndetse nindaya ziyonger amumugi kabisa!!!!
  • 7 years ago
    haaa, ariko rwose
  • 7 years ago
    Abaguzi aha barenganyijwe. Nihashyirweho politiki ihamye atari ugutura ibyemezo ku bantu. Ubundi se ko hari bamwe baparika imodoka bakigurira ibi bicuruzwa, ni nde azabafata cyangwa no rubanda giseseka tuzajya dufatwa? Harahagazwe!!!
  • Mihigo7 years ago
    ibi ni uguhinda, hari uwo batsindagiraho igicuruzwa se?
  • narumiwe7 years ago
    Ariko rubanda rugufi har'amategeko arurengera rushyirirwaho ra?ni cishw'aha gusa!!!!!
  • 7 years ago
    Ehhhhhh!!!umukene azihure kabisa!!!!
  • ken Roman7 years ago
    nakajagari pe bahane abaguzi maze abagurishabajye mumasoko yemewe
  • CK7 years ago
    ABAMASAYI bacuruza rugabire, ABACONGOMANI bacuruza imitako nabo barimo....?
  • dada7 years ago
    Ariko ubundi murarwana niki ko umuntu wa VIP nubundi atagurira kumuhanda,mwaretse naTWE RUBANADA RUGUFI TUKIBERAHO!!
  • mugwaneza jean paul7 years ago
    plz icyo cyemezo kirafutamye kuko bamenye ko abanyarwanda bose batanganya ubushobozi.
  • John7 years ago
    Ariko ibyo bakoze nibyo kabisa. njyewe ndabashigikiye
  • nc7 years ago
    aha nihatari kabisa ubuse ko umuntu yabaga afite 3000 akagura ipantaro nu muzunguzayi kdi uwajya mwi soko yayigura 8000,amafaranga araje abure amabandi yiyongere kuko umuntu azajya ajya kugurira i bugande daa.
  • Rutikanga7 years ago
    Ubushobozi buke sibwo buhahira mumuhanda ni mubisange mu masoko nimba dushimishwa nisuku y umugi kuzunguza birangire njye ndabishyigikiye.......
  • niyidufasha 7 years ago
    ariko s muzehe wacu ko adusaba kwihangira imirimo mwe mukaduca intege kandi byari byaragabanije ubujura ahubwo aho mubonye abazunguzayi mubegeranye mubafashe kubona aho bakorera nkuko aba nyabugogomwabitangiye nubwo bidahagije ese mubona abantu babaho bate
  • HUM JADOS7 years ago
    MUGERE HARIYA NYABUGOGO MUMAREMBO YA GARE MUREBE KO ABAMASAYI BATA RAMBITSE KWADUKWETO TWABO HASI!!NUKO ARABAMASAYI?NATWE DUCYENEYE KUBAHOOOOOOOOO





Inyarwanda BACKGROUND