RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku rubuto rw’inkeri?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/12/2017 18:23
0


Ubusanzwe inkeri ziri mu mbuto zidakunze kuboneka cyane ariko n’aho ziboneka ntizikunze kuribwa bitewe n’uko abantu batazimenyereye ariko ubundi inkeri zikungahaye ku binyabutabire bitandukanye bifasha umubiri muri byinshi.



Ntabwo ari ibinyabutabire gusa dusanga mu nkeri, zigira n’izindi ntungamubiri zitandukanye nkaza vitamine ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye nk’ubutare, potasiyumu, manganese, manyeziyumu ndetse n’uturemangingo ndodo.

Dore bimwe mu bintu by’ingenzi inkeri zikungahayeho


Inkeri zifitemo ubushobozi bwo kurinda ubwonko bw’umuntu kunanirwa mu gihe yahuye n’ibimunaniza byinshi bitandukanye nkuko urubuga passeport santé rubigaragaza. Umuntu wariye inkeri mu gitondo yirirwa yumva aguwe neza cyane bitewe n’uko ntaho ashobora guhurira n’inzara bityo agakora akazi kenshi atagiye gufata andi mafunguro. 

Umunti ukunda kurya inkeri ntaho shobor guhurira n’indwara y’agahinda gakabije bitewe n’ubutare zifitemo usanzwe ukora akazi ko guhagarika umusemburo witwa Homocysteine. Inkeri zifasha kongera ireme ry’ubudahangarwa bw’umubiri bitewe nuko ikungahaye ku binyabutabire bitandukanye ndetse na vitamin C.

Kurya inkeri bifasha guca ukubiri n’indwara zitandukanye zizanwa n’uko ubwirinzi kamere bw’umubiri buba bwacitse intege. Twavuga kandi ko inkeri zishobora kurinda indwara ya diabete bitewe n’uko zifitemo ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri w’umuntu waziriye

Src: passeport santé 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND