RFL
Kigali

Hari icyo waba izi ku ndwara ya Trichomonasi?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/02/2018 12:58
5


Tirikomonasi cyangwa se trichomonasis mu ndimi z’amahanga ni indwara iterwa n’agakoko kitwa trichomonas vaginale ikaba ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nkuko bitangazwa na HABAKUBAHO Desire, umuganga mu ivuriro Relax life center.



Wakwibaza uti ese iyi ndwara ifata bande?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abagore nubwo n’abagabo bashobora kuyandura ariko si cyane nk’abagore n’abakobwa

Ese iyi ndwara yandura ite?

Nkuko twabivuze haruguru, trichomonas iterwa n’imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko ifite n’izindi nzira ishobora kunyuramo ikaba yagera ku muntu nko mu bikoresho mu gihe byakoreshejwe ari rusange nk’ibitambaro byo kwihanagura mu myanya y’ibanga, ubwiherero rusange kuko bushobora kugeramo umuntu ufite iyo ndwara, guhurira muri za sauna harimo uwanduye n’ibindi nk’ibyo

Ese ni iki cyakwereka ko wamaze kwandura trichomonas?

Kuribwa mu kiziba cy’inda, kujya kunyara ukababara, kocyerwa bidasanzwe mu gitsina, kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira impumuro mbi cyane mu gitsina bigaherekezwa n’amatembabuzi menshi kandi anuka. Nubona kimwe muri ibi bimenyetso ni byiza kugana muganga kugirango harebwe niba nta kibazo waba ufite mu myanya y’ibanga bityo uvurwe bikiri mu maguru mashya

Ese hari uburyo buhari bwo kwirinda iyi ndwara?

Uburyo bwa mbere kandi bwizewe bwo kwirinda indwara ya trichomonas ni ukwifata mu gihe utarashaka, ukazibukira imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ikindi ni ukwirinda gukoresha ibikoresho by’isuku byakoreshejwe n’abandi nk’imyenda y’imbere, ama essui main. Ndetse ni ukwirinda ya misarane bicaraho kuko burya nay o iyo idfite isuku ihagije ishobora kuba indiri y’agakoko gatera indwara ya trichomonas.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • productions6 years ago
    mwohereze nixindi
  • pedro someone6 years ago
    Ubutaha kaliza liliane azadusobanurire ubwoko bwa trichomonasi bubaho
  • Niyonkuru Abdulahim6 years ago
    Murakozekunama Muduhaezokwirnda Iyidwara
  • Cress6 years ago
    Murakoze muzatubwire uburyo bwizewe bwo kuyivuza, ikindi muzatubwire niba koko yatera ubugumba
  • Nibyiza Cyane Kutugira Inama6 years ago
    Honoline





Inyarwanda BACKGROUND