RFL
Kigali

Gushyira Get Out mu cyiciro cya filime za comedy no kudatoranywa kwa Tiffany Haddish byazamuye uburakari bwa Jada Pinkett Smith

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/12/2017 22:18
0


Girls Trip ni filime yakunzwe cyane kuko yamaze igihe kinini muri Box Office top 10 ndetse kugeza ubu imaze kwinjiza $138,608,515, ubwo hatoranywaga abazahatanira Golden Globe Awards 2018, iyi filime nta hantu na hamwe yagaragaye ndetse indi iteye ubwoba yitwa Get Out ikaba izahatana mu cyiciro cya filime zisekeje.



Ibi byatumye Jada Pinkett Smith, umugore wa Will Smith ndetse akaba umwe mu bakinnyi b’imena muri Girls Trip agaragaza ukutishimira ibyabaye cyane cyane kubera uburyo Tiffany Haddish yabaye umwe mu banyarwenya bitwaye neza cyane muri 2017 aho yakinnye yitwa Dina, umukobwa w’umunyarugomo n’amarere maremare. N’ubwo yitwaye meza, Tiffany ntiyigeze aba umwe mu bahatanira igihembo.

Tiffany Haddish ni umwe mu bakinnyi basekeje cyane muri Girls Trip

Jada Pinkett yagize ati “Mfite byinshi navuga ku mpamvu Tiffany atari mu bahatanira igihembo muri Golden Globe ariko ntacyo mvuze…” gusa nyuma yaje kongera ati “Ubu noneho nshobora kuvuga. Ntabwo mbabajwe n’uko Tiffany cyangwa Girls Trip batari mu irushanwa. Nciwe intege n’uburyo abategura iri rushanwa (Hollywood Foreign Press) badashobora no kureba iyi filime. Girls Trip ni imwe mu mafilime yakunzwe cyane mu mpeshyi ndetse Tiffany niwe muntu wari usekeje kurusha abandi, ariko ntibigeze bafata n’umwanya wo kuyireba”

Jada Pinkett yakinanye na Tiffany muri Girls Trip

Yakomeje avuga ko yatangajwe n’uko n’ubwo ibi byabaye, Tiffany yatumiwe mu bazafata ijambo muri ibi birori yimwemo amahirwe yo guhatana. Yagize ati “sintinye kugaragaza ko ibi byerekana ivanguramoko muri sinema”. Ibi bibaye mu gihe imwe muri filime zacurujwe cyane mu ziteye ubwoba zasohotse muri 2017 yitwa Get Out yagiye ishyirwa mu cyiciro cya filime zisekeje bikavugwa ko ari uko umukinnyi wayo w’imena Daniel Kaluuya ari umwirabura ndetse n’inkuru yayo muri rusange ikaba yaragaragazaga guhohoterwa kw’abirabura.

Daniel Kaluuya yashyizwe mu bakinnyi bahatanira igihembo cya filime zisekeje mu gihe Get Out ari filime iteye ubwoba

 No muri Golden Globe Daniel Kaluuya yongeye guhatana nk’umukinnyi mwiza mu bakinnye filime z’umuziki cyangwa urwenya (Best Performance by an Actor in a Motion Picture, Musical or Comedy), mu gihe iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba (horror). Iyi filime kugeza ubu yinjije $254,139,418 mu gihe kuyikora byari byatwaye miliyoni 4,5 z’amadolari. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND