Kuri uyu wa 30 Mata, 2016 kuri Grand Legacy Hotel I Remera habereye inama yahuje umuryango wa Global Health Corps n’abafatanyabikorwa bawo mu by’ubuzima mu Rwanda barimo Minisiteri y’ubuzima, mu nama yo kwiga uko ubuzima buhagaze mu Rwanda.
Ku nsanganyamatsiko igira iti, “Uko imari ishorwa mu buzima ikoreshwa mu Rwanda; uyu munsi n’ejo hazaza”; umuryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima Global Health Corps wahuje abanyamuryango bawo n'abafatanyabikorwa bawo harimo Minisiteri y’ubuzima, Inshuti mu Buzima (Partners in Health/PIH), n'abandi... mu nama yateguwe n’abanyeshuri bigishijwe nawo mu kwiga ku buryo ubuzima buhagaze mu Rwanda.
Abanyeshuri ba GHC, abayizemo n'abafatanyabikorwa bayo bari bitabiriye iyi nama
Dr. Solange Hakiba, umuyobozi wungirije wa RSSB ari nawe wari uyoboye iyi nama
Antoinette Habinshuti, umuyobozi wungirije w'umuryango Inshuti mu Buzima (Partners in Health/PIH) mu Rwanda, uyu muryango ukaba ukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda z’ubuzima we yatangiye ashima uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka mu buzima mu gihe rwahereye munsi y’umurongo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuri ubu rukaba ruri mu bihugu bya mbere ku isi byiyubatse mu bijyanye n’ubuzima.
Antoinette Habinshuti
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, agaragaza uko ubuzima buhagaze mu Rwanda yavuze ko kugeza ubu nyuma ya Jenoside ubuzima n’imibereho y’abanyarwanda byateye imbere biturutse ku gushyira imbere iterambere ry’abaturage no kurwanya ubukene muri gahunda zinyuranye nka EDPRS, guca nyakatsi mu rwego rwo kuzamura imibereho binyuze mu miturire, iterambere ry’uburezi no guca ubujiji; gukorana kw’inzego zose za Leta, ibigo na minisiteri,… byose hamwe bihuriza mu kuzamura ubuzima bw'abanyarwanda.
Minisitiri w'ubuzima, Dr Agnes Binagwaho asobanura uko ubuzima buhagaze mu Rwanda
Minisitiri Agnes Binagwaho yavuze ko mu kerekezo 2020 u Rwanda rwashyize ingufu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu bushingiye ku mibereho myiza, ari naho hatekerejwe gushyiraho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante) aho kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2015/2016 abanyarwanda bagera kuri 82% bafite ubu bwisungane.
Dr. Agnes Binagwaho kandi yavuze ko kugeza ubu bimwe mu bitaro mu Rwanda byatangiye gahunda yo kugira amafaranga byinjiza nk’inyungu mu rwego rwo kugira ngo bijye byikemurira bimwe mu bibazo ku giti cyabyo aho kurindira inkunga ituruka muri Minisiteri.
Shema Jean Rene, umuyobozi wa GHC mu Rwanda
Uhereye iburyo: Minisitiri w'ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, Antoinette Niyonshuti, na Dr. Solange Hakiba
Ifoto y'urwibutso
Global Health Corps ni umuryango ugamije kwita ku buzima aho bahamya ko ubuzima ari uburenganzira bwa muntu. Uyu muryango ukorera mu bihugu 6 aribyo u Rwanda, Burundi, Uganda, Malawi, Zambia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk'uko biri mu bikorwa byawo, uyu muryango ukoresha urubyiruko mu kuzamura ireme ry'ubuzima mu bihugu ukoreramo. Kuva mu 2009, uyu muryango wakoreraga mu Rwanda, aho wagiye uhugura urubyiruko mu nzego zinyuranye zifite aho zihuriye n'ubuzima, kugeza ubu abagera kuri 60 b'abanyarwanda bakaba aribo bamaze guhugurwa n'uyu muryango aho bagenda batanga umusanzu hirya no hino ku isi.
Amafoto: Jean Luc Habimana/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO