RFL
Kigali

Gisagara:Tariki 09 Kamena 2018 hazibukwa hanashyingurwe mu cyubahiro imibiri irenga 43,000

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/06/2018 17:25
0


Mu Rwanda turi mu minsi 100 y’icyunamo aho iyo minsi ishira hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Muri iyo minsi y’icyunamo, hakorwa ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwibuka, gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse haba n’ibindi bikorwa binyuranye bijyanye no kwibuka.



Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora ubusanzwe igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bo bakoraga icyo gikorwa ku itariki 23 Mata za buri mwaka bitewe n’uko kuri iyo tariki mu mwaka w’1994 ari bwo ku musozi wa Kabuye habereye amahano akomeye hakicirwa Abatutsi benshi.

Muri uyu mwaka w’2018 itariki zo kwibuka z'aho zarahindutse cyane ko bizakorwa kuwa Gatandatu, tariki 09 Kamena bitewe n’uko hazabaho n’igikorwa cyo kwimura imibiri isaga ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,000) y’inzirakarengane zatikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bazaba bavanwa mu rwibutso rumwe bajyanwa mu rundi rushya rwuzuye kuri uwo musozi wa Kabuye.

Kwibuka

Urwibutso rwa Gisagara ruherereye i Kabuye

Incamake y’amateka y’umusozi wa Kabuye

Kabuye ni kamwe mu dusozi tugize Umurenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, aka ni kamwe mu dusozi twiciweho Abatusti benshi mu buryo bwihariye bwateguwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwari buriho kuri icyo gihe cyane cyane uwari Perezida wa Leta yari yariyise iy’abatabazi, SINDIKUBWABO Theodore unakomoka muri ako gace. Nyuma y’ijambo SINDIKUBWABO yavugiye ku biro by’icyahoze ari Sous-Perefegitura ya Gisagara ku itariki 19 Mata 1994 ryashishikarizaga rikanahamagarira Abahutu bose kwica Abatusti bakabatetsemba.

Iryo jambo rya SINDIKUBWABO rikimara kuvugwa, abari abayobozi bose bakuru bakomoka muri Gisagara bafashe iya mbere mu gufatanya n’uwari Sous-perefe w’icyahoze ari Sous-Perefegitura ya Gisagara, NTAWUKURIRYAYO Dominique bakusanyiriza Abatutsi bose hamwe ku kibuga cy’isoko rya Gisagara, nyuma barahabakuye babajyana ku musozi wa Kabuye babizeza ko bagiye kurindirwa umutekano wabo, batari bukorweho na gato.

 Kwibuka

Ku musozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside ni naho urwibutso rwubatse

Ikibabaje kinateye agahinda, ni uko aho bajyanywe babeshywa amakiriro, ari ho baje kwicirwa mu buryo bubi cyane. Ikindi kandi, uyu musozi wa Kabuye ukaba ariwo musozi wari warabereyeho icyiswe gushyingura Major General Fred Gisa RWIGEMA mu mwaka w’1990. Mu buryo bwihariye kandi, urwibutso rwa Kabuye rwerekana bidasubirwaho uruhare rw’ubuyobozi bubi bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana imbaga nyinshi y’Abatutsi barenga Milliyoni.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Kamena 2018 kuva ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo ku musozi wa Kabuye hazabera igikorwa cyo kwibuka no kwimura/gushyingura mu cyubahiro imibiri irenga 43,000 y’Abatusti bazize Jenoside mu rwibutso rushya narwo ruherereye kuri uwo musozi w’amateka wa Kabuye. Ni igikorwa kizabanzirizwa n’ijoro ryo kwibuka rizaba ku itariki 8 Kamena 2018.

Kwibuka

Kuri uyu wa Gatanu nijoro hazaba ijoro ryo kwibuka i Kabuye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND