RFL
Kigali

GISAGARA: Hacukuwe Laterites hasigara icyobo giteye impungenge ababyeyi bahaturiye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/03/2017 13:11
1


Iyo ugeze hafi y’iki cyobo uhasanga utwana tugihagaze hejuru utundi tumanuka tujya hasi gukiniramo. Ukirebeye hejuru ugaturuka aho ubundi butaka butacukuwe bugera, ukageza mu ndiba zacyo, nibura ntikibuze metero 7-10 z’uburebure.



Aha ni mu karere ka Gisagara, umurenge wa Save, akagari ka Shyanda mu mudugudu wa Kagende, amakuru twahawe n’umwe mu bantu twasanze hafi aho utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko iki cyobo kimaze hafi amezi 2 gicukuwemo Laterites zo kwifashishwa mu kubaka inyubako y’akarere ahitwa mu Rwanza, iyi ikazaba ari inzu ikorerwamo ubucuruzi.

Abaturage bavuga ko batewe impungenge n’uko hashize iminsi myinshi abacukuye iki cyobo batagarutse ngo bagisibe, bityo igihe icyo aricyo cyose umwana akaba ashobora kugwamo agapfa cyangwa akavunika, dore ko uko kigaragara n’umuntu mukuru akiguyemo kitamusiga amahoro.

Mu gushaka kumenya niba ubuyobozi buzi iki kibazo, twavugishije bwana Kimonyo Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, atubwira ko aho yari azi hacukuwe hari mu butaka bw’abaturage bari basabwe kuhasiba, nyamara abaturage bo bavuga ko aha hacukuwe ari mu butaka bwa leta ndetse ikaba ari nayo ifite inshingano zo gusibanganya iki cyobo. Kimonyo yavuze ko iki kibazo kiri mu murenge ayobora agiye kugikurikirana bidatinze.

Reba amafoto y’uko iki cyobo kimeze

save

Iki cyobo gifite nibura metero 7-10 uhereye hejuru kugera munsi

save

Abana baba bari kwikinira hejuru nk'aho nta kibazo

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Igihe uyu mwobo utari wasibanganywa ushobora kugwamo umuntu cyane cyane abana

Photos: UDAHOGORA Vanessa Peace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaneke7 years ago
    Kimonyo nda muzi ni Umukozi cyane ikibazo aragikemura afatanyije na Damour land wiwe, gusa niba Bernard Gitifu wa Shyanda atakiri bihwahwanya,





Inyarwanda BACKGROUND