RFL
Kigali

Gashayija Patrick (Ziiro The Hero) wahoze ari umwana wo ku muhanda agiye kuzenguruka u Rwanda kuri moto

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/04/2018 6:00
4


Nyuma y’uko muri 2017 azengurutse uturere twose tw'u Rwanda ari ku igare, Gashayija Patrick w’imyaka 29 wahizemo kwiyita Ziiro The Hero agiye gutangira urugendo rwo kuzenguruka u Rwanda kuri moto. Uru rugendo ruzasiga ageze mu mirenge yose y’igihugu cy'u Rwanda uko ari 416.



Gashayija Patrick avuga ko avuka mu karere ka Gakenke, ku myaka 7 kugeza kuri 13 y'amavuko yari umwana wo mu muhanda ahitwa i Kiruhura, hafi na Nyabugogo. Kujya ku muhanda kwe byatewe n’uko ngo yari amaze gupfusha se, nyuma aza guhura n’umusore wamugiriye impuhwe amukura ku muhanda ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo. Uyu musore kandi yaje kumusubiza mu ishuri muri 2005 none ubu Gashayije yabashije no kurangiza kaminuza. Mu mashuri yisumbuye yize Imibare, Icungamutungo ndetse n’ubumenyi bw’isi naho muri kaminuza yiga Film making gusa mbere yari yabanje kwiga computer application nk’uko abyivugira.

Yatangiye urugendo rwo kuzenguruka u Rwanda muri 2017

Izi ngendo yise ‘Peace Trip’ yazitangiye muri 2017 ubwo yiyemezaga kugera mu turere twose two mu Rwanda agenda ku igare. Urugendo rwe rwamaze iminsi 50 dore ko yarutangiye kuri 24/03 rukageza kuri 14/05 muri 2017. Muri izi ngendo ze nta muterankunga yabaga afite ndetse ngo yagendanaga ihema aho ageze akarara aho. Yagize ati “Nabaga mu ihema, nkarya ibiciriritse byo mu cyaro nk’ibijumba, imineke, ibisheke n’ibindi”

Related image

Agendana ibikoresho biciriritse harimo n'ihema ryo kuryamamo

Afite inzozi zo kuba umu 'adventurist' ku rwego mpuzamahanga no kuzashinga televiziyo ivuga iby’ingendo

Tumubajije icyo izi ngendo ze zigamije, Gashayija yatubwiye ko icya mbere ashaka ari uguca agahigo nk’umunyarwanda wa mbere wazengurutse igihugu bityo bikaba byanamubyarira inyungu igihe cyose haboneka akazi gakeneye umuntu uzi uduce twinshi dushoboka mu Rwanda. Uretse mu Rwanda gusa, Gashayija yifuza kuba umu adventurist (ukora ingendo hirya no hino) ku rwego mpuzamahanga ndetse akazanashinga televiziyo ivuga ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ingendo zo kuzenguruka. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ngo izi ngendo ze ikindi zigamije ni ugutanga ubutumwa ku rubyiruko cyane cyane ku gukurikira inzozi zabo, kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe.

Image result for gashayija patrick

Arya ibiciriritse byo kumutera imbaraga mu rugendo rwe

Muri 2018 azazenguruka kuri moto imirenge 416 yose igize igihugu

U Rwanda rufite uturere 30 ndetse n’imirenge 416. Ubushize Gashayija yari yazengurutse uturere, ubu ashaka kuzenguruka imirenge yose yo mu Rwanda. Akaba yarabonye umuterankunga (Rwanda Motorcycle Company) uzamuha moto azakoresha azenguruka ndetse bamwemereye kumuha umukanishi aho yaba ageze hose mu gihugu ku buryo ingendo ze zitazahagarara. Ikibazo avuga afite kugeza ubu ni icya peteroli (lisansi) azajya akoresha muri iyo moto yemerewe, akaba asaba abanyarwanda bashobora gukunda iby’uru rugendo kuba bamushyigikira.

Gashayija

Gashayija Patrick ufite inzozi zo kuba umunyarwanda wa mbere ukora umwuga wo kuzenguruka (adventurist)

Uretse izi ngendo ze, Gashayija Patrick nta kandi kazi akora kuko yiyemeje gushyira imbaraga ze zose muri uku kuzenguruka. Urugendo azarutangira tariki 02/05/2018 asoze ku itariki 05/08/2018. Gashyayija Patrick azwi kandi nk'umunyarwenya aho akunze gukora ibiganiro bisetsa akabinyuza ku YouTube, ibyo biganiro bikaba bikunze kuba biri mu rurimi rw'icyongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kgl6 years ago
    Plz share his contact I am willing to help him
  • kwitonda6 years ago
    may God bless this young man I love to see somebody living out their dreams, he seems humble, Imana ijye ijyana nawe.
  • Diane6 years ago
    Courage Ziiro !
  • Ndoli6 years ago
    hello! here is ziiro's number 0788284361 Thanks!





Inyarwanda BACKGROUND