RFL
Kigali

Ese ujya urota uvuga?(Somniloquie) dore impamvu yabyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/12/2017 17:07
0


Ubusanzwe bavuga ko habayeho Somniloquie iyo umuntu yaryamye agasinzira ubundi akarota avuga amagambo menshi kandi adasobanutse, ku buryo n’uwo bari kumwe adashobora gusobanukirwa ijambo ku rindi.



Aho bibera amayobera rero nuko wa muntu warotaga avuga ashobora gukanguka ntabe yakwibuka ibyo yavugaga habe no kuba yakwemera ko yigeze kurota avuga. 

Ese somniloquie cyangwa kurota uvuga biterwa n’iki?

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bagerageje gushaka igisa n’icyaba gitera kurota uvuga basanga harimo: Kuba umuntu yaryamanye umunaniro ukabije, guhangayika cyane, kuba hari umuntu wo mu muryango ubisanganywe, gukora imyitozo ngororangingo ihambaye, kunywa inzoga nyinshi, kugira umuriro mwinshi, kuba waryamye ubabaye cyane cyangwa wishimye birenze urugero. 

Ese ni bande bakunze guhura n’iki kibazo?

Buri muntu wese ni umukandida wo kurota avuga mu gihe afite kimwe mu byo twavuze haruguru bishobora kuba intandaro yabyo ariko abana n’abantu bakuze cyane ni bo bikunze kubaho, aha rero ntimutekereze ko kurota uvuga bishobora guhungabanya ubikora cyane ko aba asa n’uwibereye mu yindi si, nta kintu bihungabanya ku bitotsi bye nkuko abahanga mu by’ubuzima babigaragaza.

Twababwira kandi ko nta zindi ngaruka cyangwa se uburyo bwo kubyirinda buhari ku muntu umeze utyo ahubwo igikwiye gukorwa kugira ngo bibe byagabanuka ni ukwirinda kunywa ibiyobyabwenge mu gihe ugiye kuryama, kwirinda kureba filme cyangwa ibintu biteye ubwoba ndetse no kwirinda intonganya za nimugoroba.

Src:Santesommeil.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND