RFL
Kigali

Dore ibizakubaho niba uryama udakuyeho 'Maquillage ndetse na Mascara' ku maso yawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/09/2018 11:02
0


N'ubwo ari itegeko ko mbere yo kujya kuryama umuntu wese wisize ibyo bakunze kwita 'Maquillage ndetse na Mascara' akwiye kubanza kubikaraba n’amazi meza n’isabune, ariko benshi mu babyisiga usanga badakunda kubikurikiza ahubwo bagera ku buriri bagahita biryamira ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’umunaniro.



N'ubwo benshi bakunze kutubahiriza aya mabwiriza rero, abahanga bavuga ko kuryamana izo maquillage ari ikosa rikomeye ndetse rigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, aha batanze urugero ku mukecuru w’imyaka 50 witwa Theresa Lynch wari ufite akamenyero ko kwisiga ibi bintu ariko yajya kuryama ntabikureho, ibintu byaje kumuviramo guhuma burundu.

Uyu mukecuru rero yatangiye abona abyimba ahazengurutse amaso hose, uko umunsi ushira akabona ni ko birushaho kubyimba yigira inama yo kujya kwa muganga, akigerayo basanze za mascara yahoraga yisiga ari zo zamuteye ibyo bibazo bahitamo ku mubaga kuko amaso yari ameze nabi cyane.

Le Dr Dana Robaei wabaze Theresa yavuze ko ari ubwa mbere abonye icyo kibazo kandi ahamya neza ko kititaweho cyahitana imbaga y’abantu benshi b’igitsina gore kuko ari bo bisiga izo mascara. Uretse kandi ikibazo cyo guhuma amaso giterwa na za maquillage ku maso, kwisiga ibintu byinshi bitandukanye ku ruhu birimo na za poudre bituma uruhu rusaza vuba.

Ikindi giteye ubwoba kurushaho ni uko abantu bisiga ibyo bintu mu maso bahora bitwararitse bakirinda no kubira ibyuya kugira ngo ubwiza bwabo butangirika ariko burya kwibuza kubira ibyuya nabyo abahanga bavuga ko atari byiza kuko bituma uruhu rudahumeka neza. Niba ushaka kwirinda ingaruka ziterwa no kwisiga maquillage ku ruhu rwawe gerageza nibura gukaraba mu maso mbere yo kujya kuryama hato utazakuramo zimwe mu ndwara zitandukanye zirimo no guhuma burundu.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND