RFL
Kigali

Dore byinshi utari uzi ku ndwara ya Hepatite C

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/02/2018 16:18
4


Nyuma yo kubona ko hari benshi badasobanukiwe ibijyanye n’indwara y’umwijima. Twegereye Dr. Makuza Jean Damascene maze atubwira byinshi ku bijyanye n’umwijima wo mu bwoko bwa C.



Ese indwara ya Hepatite B na C bitandukanira he?

Dr. Makuza Jean Damascene: Uburwayi bwa Hepatite B na Hepatite C ni bumwe ariko bitandukanira ku buryo bwandura kuko Hepatite C yandurira cyane mu maraso kurusha ibindi byose mu gihe B ushobora no kuyikura mu mibonano mpuzabitsina.

Indwara ya Hepatite C irangwa n’iki?

Dr. Makuza Jean Damascene: Hepatite C igaragazwa no kwangirika k’umwijima umuntu akabyimba, agakomereka n’ibindi gusa ibimenyetso bindi bishobora gusa n’iby’iyo mu bwoko bwa B.

Igaragara mu gihe kingana iki?

Dr. Makuza Jean Damascene: Hagati y’iminsi 30 na 90 nibwo umuntu ashobora gutangira kumva ibimenyetso ariko kuri bamwe, nko kugira amaso y’umuhondo, kuribwa munda, gucika intege no kugira umuriro gake nyuma y’icyumweru rero bya bimenyetso biragenda bikazagaruka nyuma y’imyaka myinshi hagati ya 20 na 50 aho iza ari simusiga umuntu akagira kanseri, urushwima n’izindi.

Ikindi kibazo gikomeye rero nuko Hepatite C iba akarande umuntu agahora afite iyi ndwara ubuzima bwe bwose ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara ya Hepatite C iba akarande ku kigero kiri hagati ya 75% na 85% mu gihe kuri B iba akarande ku kigero cya 5%.

Hanyuma itandukanirizo rya Hepatite B na C nuko Hepatite C nta rukingo igira nubwo ushobora kuyivuza ugakira gusa imiti yayo nayo irahenze cyane ariko iyo washoboye kuyibona uravurwa ugakira ariko nta rukingo igira. Abantu bafite ibyao byo kandura c ni nk’abakora uburaya, ababa muri gereza, abakunze guhabwa amaraso, abaganga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bosco 6 years ago
    Mutubwire kundwara yu muvuduko wa maraso ukabije.
  • Teta6 years ago
    muzatubwire na Hepatite B
  • Kundwa4 years ago
    ko njya numva munda muruhande ryiburyo handya ubwo byaba ari ibiki kuko nanagiye no kwa muganga basanga ntakibazo mfite?
  • Gasangwa Eric2 years ago
    Ndifuza ko munsobanurira ese ko nabyimbye amaguru, umubiri wose ukaba utonekara,ndetse munsi yuruhu hakaba harimo utuntu tumeze nkutunyama cg uduturugunyu? naba nrwaye epatite?mwansobanurira





Inyarwanda BACKGROUND