RFL
Kigali

Byinshi ku iterabwoba: Iterabwoba ni iki,ese rikorwa na bande?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/09/2018 8:44
0


Iterabwoba ni ijambo ryumvikana mu matwi ya buri wese nk'iriteye ubwoba koko cyane ko ubusobanuro bwaryo buturuka ku ijambo ry'igifaransa terrible risobanura igiteye ubwoba bivuze ko ukora iterabwoba akoresha ingufu runaka kugira ngo atere ubwoba abaturage agamije inyungu runaka.



Abashakashatsi mu nyandiko bashyize hanze zitandukanye bavuga ko iterabwoba ryahozeho, gusa ngo ryari hake kandi mu bihe bizwi nko muri Afurika byagaragaraga mu bihugu nka Algeria, Liberia, Sierra Leone na Uganda, ariko kuri ubu ngo rigenda rihindura isura ndetse rikaniyongera cyane cyane kuva iki kinyejana cya 21 cyatangira, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu gushaka abayoboke.

Uku kwiyongera impuguke muri politiki zigushyira ku mutwe wa za Guverinoma z'ibiguhu by'ibihangange nk'u Burusiya n'Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa mu bwiru bukomeye. Icyakora urutonde rw'ibi bihugu bitera inkunga iterabwoba rugaragaraho ibihugu nka Iran, North Korea, Sudan, Syria, Cuba, Iraq, Libya na South Yemen. Ibi bihugu ngo byifashisha iterabwoba kugira ngo bigere ku nyungu zabyo, icyakora ngo n'ubukene ni intwaro ikomeye ikomeje kuzamurira abiyahuzi imbaraga.

Image result for terrorism

Abana benshi bakomeje kwinjizwa mu mitwe y'iterabwoba

Jakkie Cilliers, umwanditsi w'ibitabo ku iterabwoba muri Afurika kuba imitwe y'iterabwoba yarashyize ibirindiro ku butaka bw'Afurika bishobora kuzamura umubare w'abahitanwa n'ibitero by'iterabwoba ku butaka bw'Afurika n'Aziya. Mu bushakashatsi bwe agaragaza ko biteye impungenge kuko kuri ubu ngo n'imitwe irwanya leta na Guverinoma imyinshi isigaye yitwara nk'iy'iterabwoba, ibishobora gushyira ubuzima bw'abaturage b'abasivili mu kaga.

Imwe mu mitwe y'iterabwoba ikunze kwigamba ibitero bihitana benshi irimo Boko haram yajujubije ibice by'Afurika y'uburengerezuba, Al shabab iri mu karere k'Afurika y'uburasirazuba, Islamic state isa nk'ifite amashami mu Burasirazuba bwo hagati ihereye muri Irak, Al-Qaeda, USA zivuga ko uyu mutwe uganje mu bihugu nka Libya, Algeria, Ivory Coast, Mali, Nigeria, Tunisia and Burkina Faso,Yemn, Saudi Arabia, India, Pakistan and Bangladesh, Syria na Somalia, Hezbollah ifite inkomoko muri lebanon,Taliban,muri Afganisthan na Hamas muri palestine,iyi mitwe ngo iranakungahaye cyane ku buryo imwe irusha ingengo y'imari bimwe mu bihugu  bikennye byo ku mugabane w'Afurika n'Aziya.

Image result for terrorism

Ibitero by'iterabwoba byahitanye benshi mu mateka y'isi ku isonga hazaho icyabaye kuri  taliki ya 11 Nzeli mu mwaka wa 2001,cyahitanye abantu 2996 cyagamwe mu mijyi ya leta za New York City, Virginia, Pennsylvania,ubwo abiyahuzi bari bashimuse indege y’abagenzi bagongaga umuturirwa wa World Trade Center n’inyubako ya Pentagon gikomeretsa 6,000, cyangiza ibifite agaciro ka triyoni 3 z'amadolari y'Amerika,cyigambwe n'umutwe wa Al Quaeda wari uyobowena Ousama bin laden waje kwivuganwa na USA nyuma.

Image result for terrorism

Imwe mu myambarire y'abakora iterabwoba

Mu mwaka wa 2007,nyuma y'imyaka 6 gusa ibitero by'ubwiyahuzi muri Iraq byakajije umurego taliki ya 14, ukwa munani  2007 abantu babarirwa mu  2,996 nabo bahitanwe n'ibitero nk'ibi icyakora nta mutwe wigambye iki gitero, icyakora nyuma perezida Jalal Talaban wayoboraga Irak yanenze abayislamu bo mu bwoko bw'abasuni kuba ba nyirabayazana b'iki gitero. Ku mugabane w'Afurika mu mwaka wa 2014, abantu 336 muri leta ya Borno muri Nigeria nabo bahitanwe n'ibitero by'iterabwoba,ni mu gihe taliki ya 2 Mata 2015, umutwe wa al shabab  wagabye igitero kuri kamiza ya Garissa kigahitana 148. Imibare itangwa na LONI igaragaza ko kuri ubu abantu bagera ku bihjumbi 40 bahitanwa n'ibitero by'iterabwoba hirya no hino ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND