RFL
Kigali

Byinshi ku ikarita iha uburenganzira umuntu bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika burundu(Green Card)

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:31/10/2014 10:30
9


Ikarita yo gutura burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi cyane nka Green Card ni icyemezo gitangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikaba giha abantu batari abanyamerika uburenganzira bwo kuhatura ndetse no kuhakorera bitabasabye gushaka VISA.



Ubonye iyi karita rero aba afite uburenganzira n’inshingano nk’izabanyamerika bose ariko hari n’ibyo batemerewe nk’uburenganzira bwo gutora no kuba yaba umucamanza. Uyifite kandi agomba kuyihorana kuko aba agomba kuyerekana buri gihe ayisabwe mu gihe abanyamerika bo badasabwa ibibaranga buri gihe.

Nk’uko itegeko rigenga iyi karita ribivuga, kuyitunga ntibivuze ko uba ubonye ubwenegihugu. Uyitunze agomba kwishyura imisoro akanubahiriza amategeko yose ya USA ariko ntaba ari umuturage wuzuye. Kugira ngo ubone ubwenegihugu bisaba kubyandika ubisaba nyuma y’imyaka byibura 3 ubayo. Umuntu kandi wemerewe gutura muri USA kubera iyi karita ashobora kwirukanwa mu gihugu mu gihe bibaye ngombwa kandi kirazira kwiyita umunyamerika kandi uriyo kubera iyi karita.

Kubona iyi karita rero ntiyoroshye bishobora kugutwara imyaka itari mike kugira ngo uyibone. Hari uburyo bugera kuri 4 umuntu ashobora kuyibonamo. Ushobora gufashwa n’umuryango, umukoresha, nk’impunzi cyangwa se ukanayibona muri ibi bikorwa buri mwaka aho isabwa binyuze ku mbuga za interineti.

Uburyo bwo kuyisabirwa n’umuryango

Birashoboka ko umuntu yahabwa iyi karita mu gihe afitanye isano n’umuturage wa USA, ni ukuvuga aramutse ari  uwo mwashakanye, umwana wawe utarengeje imyaka 21 y’amavuko cyangwa se umubyeyi wawe.

Mu bihe bimwe na bimwe ariko birashoboka ko umuntu uteri muri ibi byiciro nawe yahabwa iyi karita ayikuye kubo bafitanye isano ari nk’uwo bavukana uteri munsi y’imyaka 21,  abana bawe barengeje imyaka 21 ariko batarashyingirwa cyangwa se n’ababa baramaze gushyingirwa bitewe n’impamvu nyayo ituma usaba iyi karita.

 Gusa byumvikane neza ko ibi byose bikorwa ku wo mufitanye isano ya hafi cyane ni ukuvuga mu nzu kwa se na nyina.

Kuyisabirwa n’umukoresha

Birashoboka ko umuntu yabona akazi muri USA. Ibi rero bishobora kuguhesha iyi karita gusa umukoresha wawe akaba ari we ugomba kwemeza ko koko akazi yakaguhaye hanyuma ukuzuza impapuro zabugenewe.

Ku byerekeranye n’imirimo rero biranashoboka cyane ko wabona iyi karita mu gihe waba hari umushinga ufite ushaka gukorerayo ku buryo babona Wabasha gutanga imirimo ku bandi.

Kiyibona nk’ushaka ubuhungiro

Umuntu udafite umutekano mu gihugu abamo nawe ashobora kwandika asaba iyi karita akayihabwa bitewe n’ikibazo yagaragaje gituma ashaka guhunga.

Uburyo bwo kuyibona bw’amahirwe

Ubu buryo ari nabwo abantu bakunze gukoresha ari benshi cyane ni uburyo umuntu asaba iyi karita nta kndi kintu na kimwe kigendeweho mu byavuzwe hejuru. Ubu buryo ni ubwashyizweho na USA mu rwego rwo guha amahirwe abantu bose bashaka guturayo. Buri mwaka hakaba hahabwa amahirwe abagera ku bihumbi 50 bavuye mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ubu buryo rero bukaba bukrerwa ku rubuga rwa interineti  bukaba nta kiguzi na kimwe busaba uretse gusa kuba ufite ifoto isabwa. Usaba iyi karita muri ubu buryo agomba kuba byibura yaramaze imyaka 3 muri kaminuza cyangwa se byibura yararangije kwiga amashuri yisumbuye yaramaze iyi myaka 2 ikora umurimo cyangwa hari aho yimenyereza umwuga runaka.

Nyuma yo gutanga ubusabe bwawe, buragenda hanyuma imashini zigahitamo nta kindi zigendeyeho maze abagera ku bihumbi 100 bagatoranywa amazina yabo agashyirwa ku rubuga rwa DV Lottery  ari na rwo rubuga rwonyine rwerekana urutonde nyarwa rw’abatoranyijwe.

Nk’uko byumvikana rero abari kuri uru rutonde bose siko babona ikarita kuko baba ari ibihumbi 100 kandi hari amakarita ibihumbi 50 gusa. Nyuma y’ibi habaho kongera kohereza umwirondoro wawe ngo hasuzumwe koko ko umwirondoro wawe uhuye n’ibyo bifuza. Ugasabwa kubikora vuba hashoboka kugira ngo wongere amahirwe yawe yo kuba mu bihumbi 50 bizatsindira iyi karita, bikoherezwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri USA.

Nyuma yahoo kandi hakorwa ibizamini by’ubuzima ngo harebwe ko nta burwayi ufite bukomeye kubyuryo buzahenda guverinoma ya USA ndetse ukanajya kuri amasade y’Abanyamerika mu gihugu urimo ugakora ikizamini cy’ibazwa(Interview) kugira ngo byemerwe ko ubasha guhabwa iyi karita.

Ushobora gutakaza ikarita yo gutura muri USA

Iyi karita ushobora kuyitakaza cyangwa kkuyakwa mu bihe bimwe na bimwe. Hari byinshi umuntu uba muri USA kubera iyi karita aba abujijwe yabikora agahita ayamburwa. Mu gihe kandi usohotse mu gihugu ugomba kubanza gusaba uruhushya rukwemerera kongera kugaruka, mu gihe uzamara igihe kigera ku mwaka wose ukiri hanze.

Mu gihe urenge imyaka 2 ukiri hanze ushobora gutakaza ikarita yawe mu gihe wagendeye kuri ruriya ruuhushya udafite VISA.

Ibindi byatuma utakaza iyi karita ni ukutuzuza impapuro z’imisoro mu gihe utari mu gihugu.

 Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Thank you so much for helping others to know this informaation
  • Anita9 years ago
    Ntabwo bagendera kumwaka usaba afite? Ndashaka kubaza niba ntabantu batemererwa hagendewe ku myaka bafite?
  • tresor9 years ago
    ko mutatubwiye iyo website se umuntu yakwakiraho iyo green card
  • ufitamahoro aloys8 years ago
    Mudusobanurire itandukaniro ririhagati yo kuyibona kuri internet nubu bwokwiyandikisha bisanzwe wishyuye
  • Ishaka Bello5 years ago
    None Mugihe Uronse Iyo Karita Bigenda Gut Ngo Muje Mur USA? Ho Mushitseyo Mubaho Gute Mubijanye Naho Kuryama Canke Gufungura?
  • Gakuru Robert 2 years ago
    ese kubona Green card muburyo bwamahirwe kumuntu ufite A2 ayimaranye 9 years yakwemererwa?uyumwaka byararangiye cg birahari?
  • Nshimiyimana jmv1 year ago
    Mwakoze cyane ariko mutubwire ikizami gitangira mukuhe kwezi cyogushaka greencard ese bitwara igihe kinganiki kugeza ugiye
  • Munezero Eric1 year ago
    Nibwiza kuba mwarahaye abantu agahirwe nkayo yokujya muri USA, arko icyombaza ese ko mwavuzeko umuntu agomba kuryayo aruko harakazi yararimo yimenyereza kaba imparurutso yukubona agasa nako cyangwa akandi byaba aribyiza cyanee! Kandi wakoze kuzanana ayomahirwe yokujya mugihugu cyizezerano.
  • Wage Shine5 months ago
    Oh?My God? Green Card ?





Inyarwanda BACKGROUND