RFL
Kigali

BRALIRWA yatanze Noheli n'ubunani ku barwayi batishoboye muri CHUK-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/12/2014 18:29
2


Bamwe mu ba bakozi ba BRALIRWA barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wayo Jonathan Hall, Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18/12/2014 basuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK, aho bari bitwaje bimwe mu by’ibanze byo gufasha abatishoboye barwariye muri ibi bitaro.



Mu byumba bitandukanye by’abarwayi bagiye banyuramo, Jonathan Hall n’abakozi bari bari kumwe, baherekejwe na Dr Theobal Hategekimana umuyobozi mukuru wa CHUK, bagendaga batanga ibikoresho by’isuku birimo amasabune, colgate, amavuta, pampers z’abana ndetse kandi bakaba banatanze amata ya kigozi ku bana bato.

Jonathan hall

Jonathana Hall, umuyobozi mukuru wa Bralirwa

Bralirwa

Bralirwa

Bimwe mubyo bagendaga bashyikiriza abarwayi batishoboye muri ibi bitaro

Ibi bikaba byari mu rwego rwo kwifatanya n’abarwayi batishoboye barwariye muri ibi bitaro muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, dore ko iki ari igikorwa iteka uru ruganda rusanzwe rugitegura. Kuri iyi nshuro Bralirwa ikaba yanaboneyeho gushyikiriza ubuyobozi bwa CHUK, sheki y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri yo gukomeza kwita ku barwayi bagana ibi bitaro badafite amikoro ahagije.

Jonathan Hall

Jonathan Hall ubwo yashyikirizaga sheki ya miliyoni ebyiri, Dr Theobal Hategekimana umuyobozi mukuru w'ibitaro bya CHUK

Umuyobozi mukuru wa CHUK, Dr Theobal Hategekimana yashimiye Bralirwa kuri iki gikorwa bakoze n’ibindi basanzwe bafatanyamo n’ibi bitaro, ashimangira ko gufasha abarwayi Bralirwa yabigize inshingano zayo. Ati “ Ntabwo ari ubwa mbere Bralirwa iza hano muri CHUK gusura abarwayi, no mu bindi bikorwa byinshi nk’iyo twagize umunsi w’abarwayi cyangwa se n’indi minsi, Bralirwa iri mu bantu baza gufasha abarwayi bacu. Babigize nk’inshingano zabo, igihe cyose babonye uburyo baza muri CHUK gufasha abarwayi bacu mu bintu bitandukanye.”

Jonathan

Jonathan

Ku ruhande rwa Jonathan Hall, umuyobozi mukuru wa Bralirwa yavuze ko mu gihe muri iyi minsi abantu benshi baba bitegura kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, ari byiza ko hanazirikanwa abafite ubushobozi buke babaye ari nabyo uruganda abereye umuyobozi rwatekerejeho maze rwiyemeza kwifatanya n’abarwayi batishoboye barwariye muri ibi bitaro.

Jonathan Hall ati “ Hashize igihe kinini Bralirwa igaragara mu bikorwa bigamije gufasha iterambere ry’igihugu n’abanyagihugu. Iyi si intangiriro kandi si iherezo. By’umwihariko kuri iki gikorwa tuba dutekereza abarwayi batishoboye muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani tukifuza kwifatanya nabo, tunereka abaganga bitanga muri iyi minsi ntibishimishe ahubwo bagakurikirana abarwayi ko tuba turi kumwe nabo.”

Bralirwa

Ifoto y'urwibutso rw'iki gikorwa

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uqwaidra9 years ago
    e6wrhjeka
  • impanoyimana dodos9 years ago
    mbega igikorwa cyiza guha abarwayi umunsi muku imana isubize aho mwakuye mukomerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND