Mu buryo budasanzwe umusore witwa Shaun Edmondson w’imyaka 31 y’amavuko yafotowe arimo asambana n’umukobwa(amazina ye ntiyamenyekanye) ubwo bari mu ndege ya kompanyi ya Ryanair yavaga mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza yerekeza ku kirwa cya Ibiza.
Igitangaje ni uko uyu musore n’iyi nkumi, iyi yari yo nshuro ya mbere bari bahuye, ndetse by’umwihariko uyu musore akaba yiteguraga kurushinga n’umukunzi we kuri ubu umutwitiye inda y’amezi atandatu.
Shaun Edmondson wakoze aya mahano, hamwe na Jenna Ross bateganyaga kurushinga
Aya mahano yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, aho amashusho yafashwe n’umwe mu bagenzi bari begeranye n’aba bombi agaragaza uyu mukobwa uburyo yatangiye abaza abagenzi niba ntawaba afite agakingirizo(condom) ariko bagirango bari mu rwenya.
Nyuma y’akanya gato nibwo batangiye kubona ibyo bakekaga ko ari imikino bitangiye kuba ibintu bikomeye, uyu mukobwa yicara ku muhungu barebana maze batangira kwikorera ibyabo.
Aba bombi batangiye bisa nk'imikino birangira bakoreye ubusambanyi ku karubanda
Nkuko The Sun yabitangaje uyu musore ngo asanzwe azwiho gukundwa bikabije n’igitsinagore, ndetse nkuko byemejwe n’umwe mu nshuti ye ngo uyu mukobwa basambaniye mu ndege nibwo bari bakimenyana.
Umwe mu bagenzi witwa Kieran Williams w’imyaka 21 y’amavuko wabonye uburyo ibi byatangiye yagize ati “ Nabumvise bari kubivuganaho ariko nkeka ko ari urwenya, umusore yasakuje abaza nib anta muntu ufite agakingirizo. Twese twasetse ariko nyuma y’iminota 10 gusa mu by’ukuri bahise babikora. Bari bameze nk’abanyweye cyane…washoboraga kubona umukobwa amanura ipantaro ye agahita yitendeka ku musore. Nanjye nagombaga guhita mfungura telefone yanjye(agafata amashusho). Ntabwo nari narigeze mbona ibintu nk’ibyo.”
Bamwe mu bagenzi byarabasekeje, abandi barumirwa
Muri ako kanya umwe mu bagenzi b’igitsinagore wari wicaye iruhande rwabo, yagaragaje ko ibirimo biba bimubangamiye asaba kwimurwa, ariko bavunira ibiti mu matwi kugeza ubwo uyu yaje kubona bkomeye arimuka ashaka undi mwanya imbere.
Mr Williams ni undi mugenzi nawe wari muri iyi ndege, nawe yavuze ko ibyo babonye ari ibintu bidasanzwe ndetse byari bisekeje.
Byari ubusazi
Umuvugizi w’iyi kompanyi y’indege ya Ryanair nawe yahise avuga ko ibyabaye bigayitse ndetse batazihanganira amabi nk’aya ko yasubira gukorerwa muri kompanyi yabo.
Shaun Edmondson hamwe n'umukunzi we(yaciye inyuma) ubwo yari amusize mu rugo yigiriye mu kirori kuri Ibiza
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO