RFL
Kigali

Biratangaje: Ababyeyi basubije umwana kwa muganga nyuma yo kumenya ko atari uwabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/05/2018 8:20
0


Burya koko amaraso arakururana, ababyeyi bo muri Montenegro basubije umwana kwa muganga igitaraganya nyuma yo kumenya ko atari uwabo.



Abayobozi b’ibitaro bya Podgorica mu murwa mukuru wa montenegro bemeje neza iby’aya makuru ndetse bashinja amakosa umwe mu bavuzi bari bashinzwe gukurikirana iki kibazo. Aba bayeyi bamenye ko bafite umwana utari uwabo nyuma y’amakuru avuga kuri iki kibazo yari yanyujijwe mu bitangazamakuru.

Nyuma y’imyanzuro yatanzwe, ababyeyi baje gusanga amaraso yabo nta na hamwe ahuriye n’ay’umwana bari bafite. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ibitaro byatangaje ko abaganga n’abari bashinzwe kwita ku mubyeyi n’umwana bikaba byarabananiye bagiye guhanwa byemewe n’amategeko nkuko umuyobozi wabo abivuga mu magambo ye ati: “Tubijeje ko abihishe inyuma y’iki gikorwa bose bagiye guhanwa bifatika”Gusa ngo umuganga wahinduranije abana ntiyabanje kureba neza ko ibibaranga bitandukanye.

Nyuma yo gukwira mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu Kenan Hrapovic ari we Minister w'ubuzima muri iki gihugu avuga ko uhagarariye ababyaza muri ibi bitaro ari we ukwiye kubiryozwa.

Src: The independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND