RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/10/2015 7:08
1


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 280 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 85 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1582: Mu bihugu by’u Butaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho ku ngengabihe yabo bitewe n’uburyo aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire, bakaba barasimbutse uyu munsi mu kubara.

1933: Ikompanyi y’indege ya Air France yarafunguwe bwa mbere ku mugaragaro nyuma yo gufatanya amakompanyi 5 y’indege yakoreraga mu Bufaransa.

1949: Repubulika iharanira Demokarasi y’u Budage yari igizwe n’u Budage bw’iburasirazuba yarashinzwe, akaba hari nyuma y’igabanwa mo kabiri ry’u Budage mu ntambara y’isi ya 2.

1960: Nyuma yo kubona ubwigenge, igihugu cya Nigeria cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1971: Igihugu cya Oman cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1996: Televiziyo ya FOX News yatangiye gukora ibiganiro.

2001: Intambara ya Amerika yagabye muri Afganistan yaratangiye.

2003: Umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger yatorewe kuba guverineri wa California.

Abantu bavutse uyu munsi:

1885: Niels Bohr, umunyabugenge, akaba n’umucurabwenge w’umunya-Denmark akaba azwi cyane u bijyanye na Quantum theory akaba yaranahawe igihembo cya Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1962.

1929: Gaeme Ferguson, umuyobozi wa film w’umunyakanada akaba ari mu bashinze inzu itunganya film ya IMAX Corporation nibwo yavutse.

1931: Desmond Tutu, umuvugabutumwa w’umunya-Afurika y’epfo akaba yaragiye agaragara no mu bikorwa byo guharanira impinduka cyane cyane mu kurwanya ivanguraruhu rya apartheid muri Afurika y’epfo akaza kubiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yabonye izuba.

1950: Jakaya Kikwete, perezida wa Tanzania yabonye izuba., akaba ari perezida wa 4 uyoboye iki gihugu.

1952: Vladmir Putin, perezida w’u Burusiya, akaba ari perezida wa 4 mu bayoboye iki gihugu yabonye izuba.

1959: Simon Cowell, umushoramari w’umwongereza akaba ariwe washinze amarushanwa yo kuririmba azwi nka The X Factor muri Amerika ndetse na Britain’s Got Talent akaba ari n’umucamanza wa mbere muri ayo marushanwa yabonye izuba.

1967: Toni Braxton, umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Dida, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yabonye izuba.

1976: Gilberto Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1976: Santiago Solari, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1988: Diego da Silva Costa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1950: Willis Haviland Carrier, umukanishi w’umunyamerika, uzwi cyane nk’uwavumbuye uburyo bugezweho bwo gutera amahumbezi mu nzu (air conditioning), yaratabarutse, ku myaka 84 y’amavuko.

1951: Anton Philipps, umushoramari w’umuholandi akaba ariwe washinze uruganda rwa Philipps rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga yaratabarutse ku myaka 77 y’amavuko.

2012: Wiley Reed, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika ufite inkomoko muri Australia yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Turi mu cyumweru cyahariwe isanzure (World Space Week) kiba hagati ya tariki 4 kugeza tariki 10 Ukwakira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uhawenimana valens8 years ago
    Nibyiza bitwibutsa ibihe byakera mukomereze aho big up.





Inyarwanda BACKGROUND