RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/09/2015 7:44
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Nzeli, ukaba ari umunsi wa 246 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 119 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

301: San Marino, kimwe mu bihugu bito cyane ku isi kikaba ari nacyo gihugu cya mbere cyabayeho ku isi cyitwa Repubulika cyashinzwe na Mutagatifu Marinus. Iki gihugu giherereye mu kigobe cy’ubutaliyani.

1875: Umukino wa mbere wa Polo wakiniwe mu gihugu cya Argentine nyuma yo kujyanwayo n’aborozi b’abongereza.

1951: Film ya mbere y’uruhererekane ndende mu mateka ya Search for Tomorrow yatangiye kwerekanwa kuri televiziyo ya CBS. Iyi film ikaba yaratangiye kwerekanwa muri uyu mwaka ikarangira mu mwaka w’1986 n’uduce 9,130.

1971: Igihugu cya Qatar cyabonye ubwigenge.

1987: Mu Burundi habaye coup d’état aho perezida Jean-Baptiste Bagaza yahiritswe ku butegetsi na Major Pierre Buyoya.

Abantu bavutse uyu munsi:

1875: Ferdinand Porsche, umukanishi akaba n’umushoramari w’umudage ufite inkomoko muri Autriche, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Porsche nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1951.

1936: Zine El Abidine Ben Ali, perezida wa 2 wa Tunisia akaba yarahiritswe ku butegetsi n’inkubiri y’imyigaragambyo y’abaturage nibwo yavutse.

1948: Levy Mwanawasa, perezida wa 3 wa Zambiya nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’2008.

1973: Jennifer Paige, umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika nibwo yavutse.

1975: Redfoo, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika ubarizwa mu itsinda rya LMFAO nibwo yavutse.

1976: Vivek Oberoi, umukinnyi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.

1978: Nick Wechsler, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Jack murifilime z’uruhererekane za Revenge nibwo yavutse.

1979: Júlio César, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil nibwo yavutse.

1980: B.G., umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1987: Modibo Maïga, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse.

1988: Jerome Boateng, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage ufite inkomoko muri Ghana nibwo yavutse.

1992: August Alsina, umuhanzi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1967: Mohammed bin Awad bin Laden, umushoramari w’umunya-Yemen ufite inkomoko no muri Arabiya Saudite, akaba ari na se wa Osama bin Laden yaratabarutse, ku myaka 64 y’amavuko.

2012: Michael Clarke Duncan, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 55 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND