RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/09/2015 8:19
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Nzeli, ukaba ari umunsi wa 245 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 120 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1666: Umujyi wa Londres mu gihugu cy’ubwongereza wibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye wamaze iminsi 3 wangiza inyubako zisaga ibihumbi 10 (10,000) harimo na cathedral ya St Paul.

1752: Ubwami bw’abongereza bwatangiye gukoresha ingengabihe (calendar) ya Gregoire (calendar izwi muri ibi bihe ikaba ariyo Ikoreshwa ku isi), ikaba yari imaze ibinyejana 2 ikoreshwa n’ibindi bihugu by’I burayi bw’Iburengerazuba.

1945: Igihugu cya Vietnam cyabonye ubwigenge bwacyo gitangira kwitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Vietnam.

1998: Urukiko mpamyabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha rwakatiye Jean Paul Akayezu igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha 9 yahamijwe birimo ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Akayezu akaba yari burugumesitiri wa Komini Taba ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama.

Abantu bavutse uyu munsi:

1850: Albert Spalding, umukinnyi wa basketball, umutoza akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rwa Spalding Sporting Goods Company rukora ibikoresho bya Basketball byo mu bwoko bwa Spalding nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1915.

1924: Daniel arap Moi, perezida wa 2 wa Kenya nibwo yavutse.

1940: Jimmy Clanton, umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1946: Billy Preston, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2006.

1959: Guy Laliberté, umunya-Canada washinze itorero rya Cirque du Soleil nibwo yavutse.

1966: Salma Hayek, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ukomoka muri Mexique nibwo yavutse.

1969: K-Ci, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya K-Ci & JoJo nibwo yavutse.

1977: Frédéric Kanouté, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyegana nibwo yavutse.

1980: Danny Shitu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1983: Rich Boy, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika nibwo yavutse.

1988: Javi Martínez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1992: Alberto Massi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye uyu munsi:

1937: Pierre de Coubertin, umwarimu akaba n’umunyamateka w’umufransa akaba ariwe washinze Komite mpuzamaahanga y’imikino ya Olempike yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.

1962: William Wilkerson, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikinyamakuru cya The Hollywood Reporter n’amahoteli azwi ku izina rya Flamingo Hotel yaratabarutse, ku myaka 72 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND