RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/02/2015 7:31
0


Uyu munsi ni ku cyumweru tariki ya mbere Gashyantare ukaba ari umunsi wa 32 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 333 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1835: Ubucakara bwaraciwe burundu mu birwa bya Maurice.

1865: Nyuma y’intambara yo mu gihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika, perezida Abraham Lincoln yasinye ingingo ya 30 mu gitabo cy’itegeko nshinga rya Amerika, ica ubucakara n’imirimo y’uburetwa muri Leta zose za Amerika.

1884: Igice cya mbere cy’inkoranyamagambo y’icyongereza ya Oxford yasobanuraga amagambo kuva kuri A kugeza kuri Ant cyashyizwe hanze.

1893: Thomas A. Edison yasoje umushinga we wo kubaka inzu ya mbere itunganya filime yise Black Maria, mu mujyi wa Orange y’uburengerazuba muri Leta ya New Jersey muri leta zunze ubumwe za Amerika.

1942: Igitangazamakuru ijwi rya Amerika kigizwe na radiyo na televiziyo cyatangiye gutangaza amakuru yacyo hanze y’imbibi za Amerika.

1946: Trygve Lie wo mu gihugu cya Norvege niwe watorewe kuba umunyamabanga wa mbere w’umuryango w’abibumbye.

1946: Nyuma y’ibinyejana 9 igihugu cya Hongrie kigendera ku ngoma ya cyami, inteko ishingamategeko yasenye ubutegetsi bwa cyami, Hongrie ihita iba igihugu kiyoborwa na perezida (repubulika).

1953: Inyanja ya ruguru, ikaba ari inyanja iherereye hagati y’ibihugu bw’ubuholandi, ububiligi, ubwongereza na Ecosse, yagize umwuzure utunguranye watewe n’imiyaga idasanzwe yabaye tariki 31 Mutarama 1953, maze kuri uyu munsi uyu mwuzure ukwira mu bihugu by’ubuholandi, ububiligi, ubwongereza, na Ecosse. Ukaba ariwo mwuzure ukaze wabayeho mu mateka y’iyi Nyanja.

1982: Ibihugu bya Senegal na Gambia byakoze ubumwe bwavuyemo icyiswe Senegambia.

2004: Mu mutambagiro w’abayisilamu I Maka, abantu bagera kuri 251 bitabye Imana abandi bagera kuri 244 barakomereka kubera umuvundo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1931: Boris Yeltsin wabaye perezida wa mbere w’uburusiya nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2013.

1948: Ferruccio Mazzola, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1965: Brandon Lee, wari umukinnyi wa filime, akaba yari n’umuhungu w’igihangange Bruce Lee yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1993.

1969: Gabriel Batistuta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1979: Juan Silveira dos Santos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Christian Giménez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1981: Luis Lamá, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Angola nibwo yavutse.

1984: Darren Fletcher, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ecosse nibwo yavutse.

1984: Lee Thompson Young, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1994: Harry Styles, umuhanzi w’umwongereza ubarizwa mu itsinda rya One Direction yabonye izuba.

1994: Skylar Laine, umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uu munsi:

1563: Umwami Menas wa Ethiopia yaratanze.

1850: Edward Baker Lincoln, umuhungu wa Abraham Lincoln yitabye Imana, ku myaka 4 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi ngarukamwaka w’intwali mu Rwanda wizihizwa buri tariki ya mbere Gashyantare.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND