RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/09/2014 9:50
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Nzeli ukaba ari umunsi wa 265 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 100 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1888: Inomero ya mbere y’ikinyamakuru National Geographic Magazine kizwi mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi n’ibidukikije yageze hanze.

1896: Umwamikazi Victoria w’u Bwongereza yaciye kuri sekuru, umwami George wa 3 maze aca agahigo k’umwami wategetse u Bwongereza igihe kirekire mu mateka y’iki gihugu (kugeza n’ubu). Akaba yaramaze ku ngoma imyaka 63 n’amezi 7 (kuva mu 1937 kugeza ku rupfu rwe mu 1901).

1942: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, abadage b’abanazi bishe abayahudi bagera ku 6,000 muri Ukraine bakaba bari abarokotse ubwicanyi bw’umunsi wabanje ubwo abagera ku 24,000 bari bishwe.

1960: Leta y’ubumwe ya Sudan (yari igizwe n’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba) yahinduye izina iba Mali nyuma y’uko Senegal ivuye muri ubwo bumwe bikaba byarategekwaga n’u Bufaransa. Uyu ukaba ariwo munsi Mali yari iboneyeho ubwigenge.

Abantu bavutse uyu munsi:

1791: Michael Faraday, umunyabugenge w’umwongereza akaba yarakoze ubuvumbuzi mu by’ubumenyi bw’amashanyarazi na rukuruzi (electromagnetism) byifashishwa muri iki gihe nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1867.

1920: Eric Baker, umwongereza waharaniraga uburenganzira bwa muntu akaba umwe mu bashinze umuryango mpuzamahanga wo guharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1976.

1953: Ségolène Royal, umunyapolitikikazi w’umufaransa akaba yarabaye umugore wa perezida Francois Hollande nibwo yavutse.

1970: Emmanuel Petit, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1984: Thiago Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1774: Papa Clement wa 14 yaratashye.

1828: Shaka, umwami w’abazulu yaratanze.

2006: Edward Albert, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.

2010: Eddie Fisher, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihiza kuri uyu munsi:

Uyu munsi kiliziya gatolika irni umunsi w’abatagatifu: Candidus, Digne, Emerita, Emeram, Maurice, Phocas na Thomas.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe interineti (OneWebDay).

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND