RFL
Kigali

Bimwe mu byago bijyanye no kubyara umugabo ashobora guhura nabyo mu gihe ashatse umugore nyuma y’imyaka 35

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/11/2018 14:30
3


Abakobwa nibo bakunze gushyirwaho igitutu cy’imyaka mu bijyanye no gushaka, nyamara ibi n’abagabo birabareba. Mu gihe benshi mu bagore batinya kuzagira ibibazo mu gihe cyo kubyara ari bakuru, abagabo nabo hari ibyago bashobora kugira mu gihe bashatse nyuma y’imyaka 35.



Mu minsi ya none abantu benshi, cyane cyane abagabo, bari guhitamo kubanza gushakisha ubuzima, amafaranga, kwiga amashuri menshi n’ibindi byo kwitegura ahazaza mbere yo gutekereza ibyo gushaka. N’ubwo gutegura ahazaza ari iby’ingenzi, no gutekereza ku byo kubaka hakiri kare nabyo ni ingenzi kuko hari inkurikizi zo gushaka ukuze cyane zanakurikirana umuryango.

Benshi mu bana bavukana ibibazo bitandukanye bavuka ku bagabo bashatse barengeje imyaka 35

Burya ngo uko ugize isabukuru, umwaka ukiyongera ku buzima bwawe nk’umugabo, ako kanya hari ikintu gihinduka ku miterere ya DNA y’intanga zawe (two mutations in the DNAof the sperm), iyi niyo ihuza umubyeyi w’umugabo n’abana abyara. Uku guhindagurika kwa DNA rero ngo kuba gushobora guteza ibyago mu irema ry’abana mu gihe umuntu ari hejuru y’imyaka 35, gusa ngo ibi byago byiyongera cyane mu bagejeje imyaka 40 na 50.

DNA ikubiyemo uburyo abantu bahererekanya imiterere, imyitwarire, imisusire na kamere n’ibindi bitandukanye (hereditary material of life) biva ku mubyeyi bijya ku bamukomokaho. Bimwe muri ibyo byago bishobora kuba byakosorwa cyangwa bidakabije, ibindi umwana agashobora kuba yabana nabyo ubuzima bwe bwose. Abana bavuka ku bagabo bari hagati y’imyaka 35 na 44 nibo bakunze kugira ibyago byo kuvuka igihe kitageze, cyangwa bakavukana ibiro bicye cyane ugereranyije n’abavuka ku bagabo bari hagati y’imyaka 25 na 34.

Aba bana bavuka ku babyeyi barengeje imyaka 35, 14% bose baba bafite ibyago byo kuvuka bahita boherezwa mu bitaro by’indembe zikenewe kwitabwaho byimbitse (Intensive Care), 18% bashobora kurwara indwara y’igicuri ndetse na 14% bakaba bashobora kuvukana ibiro bicye cyane birenze ibisanzwe.

Image result for Seizures

Kurwara igicuri ni bimwe mu bishobora kuba ku bana bavutse ku bagabo barengeje imyaka 35

Ntibivuze ko iyi ari yo ngingo yonyine ishobora gutuma umwana yavukana ibibazo, hari ibintu byinshi bishobora gutuma umwana avuka mu buryo bugoranye, gusa imyaka y’umugabo nayo igira uruhare mu kuba haremwa umwana ufite ubuzima buzira umuze nk’uko bivugwa na Professor Michael Eisenberg wo muri Stanford University School of Medicine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Vanessa wacu ,nsomye iyi message bituma ngira ubwoba
  • pedro someone5 years ago
    Vanessa njye mpise ngira ubwoba
  • NSENGIYUMVA2 years ago
    arega bashinga ingo ntabusobanuro baba bafite mujye mutwigisha.





Inyarwanda BACKGROUND