RFL
Kigali

Banki y'abaturage (BPR/Atlas Mara) ikomeje guha abanyamahirwe ibihembo bitandukanye inakangurira abanyarwanda kwizigamira-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/10/2017 15:56
0


Tom Close, ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki y'Abaturage(BPR/Atlas Mara), avuga ko mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage umuco wo kwizigamira, Banki y'abaturage/BPR Atlas Mara ibinyujije muri poromosiyo yise 'Hirwa Ugwize na BPR’, abanyamahirwe bizigamye hirya no hino mu gihugu bakomeje gutsindira ibihembo bitandukanye



Poromosiyo ya 'Hirwa Ugwize' yatangijwe na Banki y'abaturage mu kwezi kwa gatandatu igamije guha abanyamahirwe ibihembo bitandukanye ariko inafasha abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama. Nyuma y'amezi agera kuri ane gusa iyi poromosiyo itangiye, Iyi Banki y'abaturage ivuga ko yageze ku ntego zayo. N'ubwo bimeze bitya ariko, iyi banki imaze kuba ubukombe ibikesha amashami menshi yagabye mu gihugu cyose, ivuga ko ikomeje urugamba rwo gukangurira abanyarwanda kumva akamaro k'umuco wo kuzigama.

Uhagarariye ibikorwa byo kumenyekanisha iyi Banki (Brand Ambassador) Tom Close umenyerewe nk'umuhanzi, kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira, 2017 yabwiye abanyamakuru ko mu cyumweru cyo gukangurira abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama cyatangijwe na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi tariki 23 Ukwakira, 2017, Banki y'abaturage izazenguruka igihugu cyose ikangurira abakiriya bayo kugira umuco wo kuzigama. abafunguza konti zabo muri BPR, babasha kwinjira mu irushanwa rya poromosiyo ya 'Hirwa Ugwize na BPR' ribaha amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye. Tom Close yagize ati:

Iyi poromosiyo ya Hirwa Ugwize na BPR, ni poromosiyo igamije gukangurira abanyarwanda kuzigama. N'ubwo irimo ikangurira abanyarwanda kuzigama umuntu akaba yafata amafaranga igihumbi, bibiri cyangwa n'andi menshi mu gihe runaka, ino poromosiyo iha amahirwe abantu bazigama byibura kuva ku bihumbi ijana kuzamura. Amafaranga aba ari ay'umuntu uba uyashyizeho kuva ku mezi atatu ukaba wayakuraho cyangwa ukayakoresha mu bundi buryo, cyangwa ugakomeza ukayazigama akaba menshi. Noneho muri icyo gihe ukaba watsindira bimwe bihembo bitandukanye. Ibyo bihembo ni nka television, frigo, utumashini tuzamura amazi tuyakura mu mirima dufasha abahinzi kuhira imyaka yabo, hari amafaranga million (igihembo nyamukuru kizegukanwa mu mpera z’uku kwezi)n'amatelephone.... 

Image result for Tom Close bpr

Tom Close (ambasaderi wa BPR) n'abakozi ba Banki y'abaturage(BPR) ku ishami rya Nyarugenge batanga igihembo k'uwari watomboye

Banki y'abaturage ivuga ko ibi byose biba bigamije gukangurira abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira, kuba rero itanga amahirwe kubakiriya bizigamye kugira ngo babashe kuba batsindira ibihembo n’amafaranga bituma abakiriya babyitabira ari benshi ndetse bikabafasha kwiteza imbere no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange. Uretse poromosiyo ya Hirwa Ugwize, Banki y'abaturage ivuga ko ifite serivisi zitandukanye n’udushya twinshi igeza kubakiriya bayigana Tom Close yagize ati 'Icya mbere BPR ishyira imbere, ni ukwakira neza abakiriya bayigana no kurushaho kunoza serivisi itanga... Hari serivisi zitandukanye nk'urugero, serivisi y'inguzanyo; ziracyakomeje, abantu benshi iyo bumvise banki bumva inguzanyo, inguzanyo zirahari zitandukanye kandi ziratangwa.

BPR

Ishami rigezweho BPR/Atlas Mara iherutse gufungura Remera/Kisimenti

Banki Populaire itanga inguzanyo zitandukanye: Hari inguzanyo z’ubuhinzi, inguzanyo zo kubaka, inguzanyo z'ubucuruzi,....izo nguzanyo zitangwa ari iz'igihe gito cyangwa kirekire biterwa n'bushobozi bwo kwishyura cyangwa uko umushing auba uteye...hari na serivisi zo kwizigamira ukaba wazana amafaranga bakakungukira mu gihe runaka....BPR kandi yashyize imbere serivisi z’ikoranabuhanga aho kuri ubu hari serivisi za mobile banking, hari serivisi za 'Easy cash' aho woherereza umuntu amafaranga akayabikuza kuri machine (ATM) za BPR adafite ikarita cyangwa konti…..hari na serivisi za horana cash (Push pull) aho ushobora kuvana amafaranga kuri konti yawe ukayohereza kuri mobile money cyangwa ukayavana kuri mobile money wohereza kuri konti yawe…mbese serivisi z’ikoranabuhanga ni nyinshi Bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa iyi banki imaze kugeraho birimo inyubako y'icyicaro gikuru irimo kubaka mu mujyi wa Kigali n'ishami ryayo rigezweho iherutse gufungura i Remera/Gisimenti.

BPR Kisimenti

Imbere mu nyubako y'ishami rya BPR/Atlas Mara Remera/Kisimenti

BPR

Ibyuma by'ikoranabuhanga abakiriya ba BPR bifashisha

Kugeza ubu, iyi banki ifite amashami agera kuri 193 mu gihugu hose ndetse abakiriya bayo babasha gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga babitsa cyangwa babikuza bifashishije ikoranabuhanga. BPR kandi yatangize serivisi za banki zikoresha interinet izwi nka 'Internet banking' aho abakiriya bayo bashobora kohereza amafaranga, kwishura imishahara y’abakozi babo, kwishura imisoro n’ibindi bibereye mu rugo cyangwa mu biro

BPR

Imbere ni inyubako y'icyicaro gikuru cya BPR naho inyuma ni inyubako nshya irimo kubakwa /Photo: Lewis Ihorindeba

BPR

Inyubako nshya y'icyicaro gikuru cya BPR irimo kubakwa /Photo: Lewis Ihorindeba

Tom Close asobanura ibikorwa bya BPR/ATLAS MARA birimo Poromosiyo ya Hirwa Ugwize na BPR


Amateka ya Banki y'Abaturage 'BPR/Atlas Mara'

Banki y'abaturage yavutse mu mwaka w'1975, itangizwa n'abaturage b'icyahoze ari Nkamba, ubu ni mu burasirazuba bw'u Rwanda. Icyo gihe aba baturage bashakaga gushyiraho uburyo bwo kwizigamira no gutanga inguzanyo nto kugira ngo biteze imbere. Ntibyatinze kuko no mu bindi bice by'igihugu, haje gushyirwaho uburyo bwo kwizigamira no kugurizanya bikozwe n'abaturage, biza kubyara Banki y'abaturage.

Mu mwaka w'1986, nibwo ibigo byo kubitsa no kuguriza byari byavutse hirya no hino byahurijwe hamwe mu cyiswe "Union des Banques Populaires du Rwanda (UBPR) cyari gifite icyicaro i Kigali. Uko imyaka yashiraga niko abagana ikigo cyari cyashyizweho (UBPR) biyongeraga umunsi ku wundi biza kurangira mu mwaka w'2008, ibi bigo bihinduwe Banki y'ubucuruzi.

Mu mwaka w’2015 ikigo gikora mu binyanye n’imari n’amabanki cyitwa Atlas Mara, cyaguze imigabane muri banki y’abaturaje y’u Rwanda nyuma mu 2016 gihuza BPR n’ishami ry’ubucuruzi rya Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD Commercial) bigihesha imigabane irenga 62%, indi migabane 14.6% ifitwe na Rabobank mu gihe indi isigaye yose ni ukuvuga ingana na 23.3% ari iy'abanyamuryango ba Banki y'abaturage. Iyi banki kandi yahawe igihembo nka Banki ya mbere mu Rwanda mu mwaka w’2017 , igihembo cyatanzwe na CPI financials Banker Africa, ni ibirori byabareye muri Kenya byahuje amabanki n’ibigo by’imari bisaga 400 bivuye mu bihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika y’iburasirazuba.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND