Kigali

Apotre Gitwaza yahanuye ko umwana we David azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/04/2015 18:53
35


Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple ku isi,uyu akaba anafite impano y’ubuhanzi n’ubuhanuzi,ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana be batatu aho uwitwa Dawidi ari nawe muto muri bo azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ibijyanye n’ibyo Imana yamweretse ku bana be, Apotre Paul Gitwaza avuga ko hashize imyaka itari mike abibwiwe n’Imana. Ubwo aherutse kubitangariza abakristo be, yavuze ko atapfuye kubyara ahubwo ko Imana yavuganye nawe.

Apotre Gitwaza asobanura uburyo yagiye avugana n’ Imana ikamuhishurira iby’urubyaro rwe, yavuze ko yamutangarije ko umwana wa mbere yabyaye azaba umuhanuzi, uwa kabiri akazaba umuganga (docteur) naho uwa gatatu akazaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amaze guhishurira abakiristo ku by’Imana yamubwiye ku bana be, yagize ati:”Ndi kubabwira ibyo Imana yambwiye, iwanjye mu rugo rero mfite umuporofete (prophete)umuhanuzi, umudogiteri (docteur) n’umuperezida ….hari ikindi? Si ugupfa kubyara gusa ukaza ushakisha izina ushakisha kuri interineti,…no, Imana irakubwira…”.

Apotre Paul Gitwaza

Intumwa Paul Gitwaza avuga ko atapfuye kubyara ahubwo yavuganye n'Imana ikamubwira byinshi ku rubyaro rwe

Mu gihe hari abatangajwe n’ubwo buhanuzi bwa Gitwaza,nk’uko tubikesha urubuga bwiza.com,Gitwaza yakomeje atanga ubuhamya bw’uburyo umwana we yarijijwe no kubona Perezida Barack Obama arahirira kwicara ku ntebe ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ko iyo ntebe yakagombye kuba ari we uyicayeho.

Ati: “igihe Obama yabaga Perezida ubwa mbere twari muri salon(mu ruganiriro) turimo tureba yaraturitse ararira, Dawidi yari afite imyaka nk’itanu, ndamubaza nti Dawidi urarizwa n’iki?”,undi ati Obama angiriye mu mwanya(abari aho baraseka),…yarabitojwe,yarabibwiwe ko azaba Perezida,abana turabarera bijyanye n’imihamagaro yabo”

Mu gihe abakiristo bo batangariye iryo yerekwa ari naryo ryabateye guseka bagakumbagara, Gitwaza avuga ko atiyumvisha uburyo umugabo abana n’umugore bakabyara abana nta muhamagaro wo kuvugana n’Imana.

Ati: “ibibazo tugira tubiterwa no kutagira vision(iyerekwa), ni ukutavugana n’Imana, ni gute waba umudamu cyangwa umugabo utavugana n’Imana…ça n’existe pas(ntibibaho)”.

Gitwaza avuga ko uyu mwana we Dawidi ufite umuhamagaro wo kuzaba Perezida, yamuhumurije akamubwira ko intebe ye Obama yicayeho atazayihoraho ko abaperezida bagira manda, igihe kikagera bakavaho hakajyaho abandi, umwana abyemera agira ati: “Ok” (abari aho barongera baraturika baraseka).

Apotre Paul Gitwaza

Apotre Gitwaza n'umuryango we,uwo mwana muto witwa Dawidi ngo niwe uzaba Perezida wa USA,umukuru abe umuhanuzi,umukurikira abe umudogiteri

Bamwe mu bakristo bo muri Zion Temple baganiriye na inyarwanda.com, bemeje aya makuru bavuga ko hashije igihe Apotre Gitwaza abitangaje. Apotre Gitwaza afite abana batatu b’abahungu,kuri ubu bose baherereye ku mugabane wa Amerika ari naho bari kwiga nkuko tubikesha bamwe mu bakristo ba Zion Temple.

Apotre Gitwaza Paul yagiye avugwaho byinshi ku birebana n’ubuhanuzi aba yatambukije kugera n’ aho avugwaho kuba yaba akorana n’imyuka mibi ya Satani ndetse ko yaba abarizwa mu itsinda ribamo abantu bayoborwa n’imbaraga za Shitani rizwi ku izina rya Illuminati.

Ibyo kuba yaba ari muri Illiminati Paul Gitwaza yabihakanye yivuye inyuma ubwo yari mu kiganiro kinyura kuri Radiyo Authentic cyitwa Cukumbura, hari ku wa gatandatu tariki 29 Ukuboza 2012, maze avuga ko bidashoboka kuba muri Illuminati kandi nawe arwanya ibikorwa bya Satani.

Ku itariki ya 8 Kanama 2010, ubwo hasozwaga igiterane ngarukamwaka cyitwa “Afurika Haguruka” Apotre Gitwaza yahanuye byinshi bituma benshi babyibazaho cyane, aho yavuze ko muri 2013 Afurika izaba yaramaze kuba Edeni.

Nubwo Apotre Paul Gitwaza umuyobozi w’ itorero Zion Temple ahamya ko muri Zion Temple ariho hari igitanda n’icyumba by’Imana ibamo iri mu Rwanda,kuri uyu wa 26 Mata 2015 mu muhango wo kwimika Bishop Douglas,umunyamakuru wa Inyarwanda yari yibereyemo, Gitwaza yashimiye abari gutangiza andi matorero kuko ngo haba hari amakosa babonye kuri Zion Temple,gusa yasabye abanyamadini kurangwa n’ubumwe.

Apotre Gitwaza Paul Muhirwa akaba n’umuhanuzi, mu buhanuzi bwe aherutse kuvuga ko I Kampala muri Uganda hari igihe bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite), muri Congo(RDC) naho hakaba hagiye kubakwa amazu maremare atarigeze yubakwa muri icyo gihugu.

Ku buhanuzi burebana n’u Rwanda Gitwaza avuga ko hazubakwa imihanda itatu igerekeranye mu rwego rwo korohereza abakoresha ibinyabiziga ndetse ngo hagiye no kubakwa kaminuza mpuzamahanga izatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku isi kubera ubuhanga bw’abazaba bayigiyemo.

 Gideon N.M

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muvunyi 9 years ago
    ahhhh ngo president kweli,gusa nyine arota Icyo akunda
  • dad9 years ago
    Ariko yeeee noneho ndumiwe pee!!!
  • ukuri9 years ago
    Tubiteze amaso.
  • mc 9 years ago
    njye nkurikije uko njya numva ngo umuntu uba president wa america aca kwa Illuminati none ubwo uwo mwana ntazajyamo we cg asazwe arimo hahahaha ubu hanuzi koko
  • totti9 years ago
    bavandimwe basomyi bikinyamakuru,mubuzima busanzwe sinkuda gukora comments kubintu byimana ariko munyemere mvuge kuri iyi nkuru. apotre aragira ati abagabo nabadamu batavugana nimana babyara bate??ngo sugupfa kubyara!nonese abana bacu bose bazaba ba president??obama se yabaye president byarahanuwe nande akivuka?? kuva 2010 kugeza 2013 Africa izaba edeni nyamara nibwo ibintu byazambye kutushaho
  • 9 years ago
    Yarose koko ha nibizoroha
  • Rwema9 years ago
    Bajye bareka kubeshyera Imana. Ubu ni ubuhanuzi cyangwa ni ibyifuzo? Aka ni akumiro!!!
  • honda9 years ago
    kuki se bitashoboka?lol niba ari Uwiteka wabivuze bizashoboka. ikindi mu itangazamakuru nabonye bihimbira ibyabo, kuko ibi bya Edeni narabyiyumviye ntiyegeze avuga umwaka uyu nuyu, yavuzeko Uwiteka yamubwiyeko ashaka ko Africa yongera guhinduka Edeni ,kandi erega Edeni yari muri Africa. twe twabayeho nyuma ya Yezu ntacyo tuzi kubuzima bwiza abanyafurica bari babayemo mbere ya Yezu, kuko abirabura bategetse isi igihe kinini, bariya banya Egypt birabura batwaye isi igihe kinini kandi na ziriya za Mali na za Axoum za Ethiopia bari bafite empires zikomeye cyne ku isi, abitwa summerians nibo bazanye civilization ya mbere muri iyi isi babaga muri Aziya muri za Iraq. icyo gihe buri wese yifuzaga kuba umwirabura kubera gukomera kwabo aho bari bari hose, kandi ni abisiraheli bajyendanye n Imana bari abirabura kuko Bibiliya ivuga ko basaga n abanya egypt ba kera kandi aba bari abirabura, ni nayo mpamvu abazungu n ayandi moko batuririyee imihari bagashaka kudushyira hasi buri gihe bifashishije racism zabo, bakaniyitirira ayo mateka akomeye y abirabura bivugisha ngo nti bishoboka ko umwirabura yaba yarayagize akaba ameze uko ameze ubu, kandi byose barabizi ni uko bigiza nkana. ikindi mbona ni impamvu yaba yarabiteye ni uko abirabura biyumvise bagatangira kujya kure y Uwiteka bakihimbira imana zabo( urugero abanya egypt,etc) hanyuma bigatuma Uwiteka aduhana mu maboko ya barugigana ku bw abatubanjirije mbere ya Yezu bayiteye umugongo bakibaziriza ibishushanyo ngo nizo mana zabo, kandi na Bibibliya igaragaza ko umwami wa Isiraheli wateraga umugongo Uwiteka ,atahitaga amukuraho ako kanya ahubwo yagendaga akuraho abamukomokaho kugirango batazicara ku ntebe y ubwami, so mbona natwe twarabigendeyemo kubera abakurambere batandukiriye mu nzira z Uwiteka, ariko nitubana nayo ntacyo itazatugarurira hakongera kuba edeni
  • DSP9 years ago
    NDABONA JAMAA ARI KUGENDA ASARA BUHORO BUHORO, AHO BUKERA ARAKURAMO IMYENDA YIRUKE
  • DSP9 years ago
    NDABONA JAMAA ARI KUGENDA ASARA BUHORO BUHORO, AHO BUKERA ARAKURAMO IMYENDA YIRUKE
  • DSP9 years ago
    YABIROSE ARI MU MVA
  • jane 9 years ago
    Wa mugabo ahubwo ni umusazi mumuveho
  • jo 9 years ago
    Ndagaswi!!!
  • flo9 years ago
    Ahaaaa ubuhanuzi buragwira.tym will tell
  • oly9 years ago
    Jye icyo ngarukaho nikimwe"Avuga ku bana ni byiza ,hanyuma se yababyaye ku gii?!Abanze ahe agaciro umugore we.
  • mb9 years ago
    Murongeye muramutangiye wagira ngo hari uwamubatumye muri ino minsi kabsa!!! Ibyo yabivugiye hehe kdi ryari? Icyo nzi nanjye ni iyo blague yu muhungu we David yarayivuze mu rusengero kuko ngo byaramusekeje cyane we nabo bari hamwe uwo mwana abivuga ariko ntiyigezevavuga ko umwana we azaba president wa USA? Mana yanjye abanyamakuru.musigaye muri ba binyoma gusa
  • 1579 years ago
    alko high zifata kwinshi, niyigishe kugaruka kwa Yesu,areke kwifuriza umwana we umwanya mubi
  • ery9 years ago
    uyu musaza yarebye films nyinshi cyanee ....ubuhanuzi?Hahaha...urwenya rukomeye
  • 9 years ago
    hhhhhhhhhh,Yewe ni danger umugani wa Danny,njye natumiwe?!!Gupta kubyara ariko harya we se yamubyaye yaravuganye iki n IMANA ko atakivuze?
  • drogba9 years ago
    uyu nawe ibye bimaze kujya ahagaragara. ufite amaso arebe ufite amatwi yumve.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND