Li Lianjie ni yo mazina yahawe n’ababyeyi, azwi nka Jet Li mu ma filime menshi yakinnye ari indwanyi y’akataraboneka.Yavukiye mu murwa mukuru w’Ubushinwa, Beijing.
Jet Li yavutse kuri iyi tariki ya 26 Mata 1963 mu muryango w’abana bane, akaba umuhererezi muri bo. Se umubyara yitabye Imana Jet Li afite imyaka ibiri gusa, umuryango we usigara mu bibazo. Ku myaka umunani gusa ni bwo impano ye mu mukino wa Wushu yatangiye kwigaragaza. Yatangiriye muri Beijing Wushu Team aho yatozwaga na Wu Bin afatanyije na Li Junfeng, abahanga bazwi cyane mu mukino wa Wushu ari nabo bamufashije guteza imbere impano ye.
Jet Li uyu munsi yujuje imyaka 54
Igihe kimwe ubwo ikipe ya Jet Li yari yagiye mu myiyereko imbere ya Richard Nixon wahoze ari perezida wa Amerika, yamusabye kumubera umurinzi (personal bodyguard) ariko Jet Li arabyanga, amusubiza ko adakeneye kugira umuntu ku giti cye arinda, ko ahubwo nakura yifuza kurindira umutekano miliyari y’Abashinwa bene wabo. Jet Li kandi yahimbye bumwe mu buryo bw’imirwanire (kata) zikoreshwa mu mukino wa Wushu. Twavuga nka Changquan, Fanziquan.
Uko yaje kuba umukinnyi wa Filime
Ubuhanga yagaragazaga mu mukino wa Wushu n’ibikombe bitandukanye yatwaye ni byo byaje kumuhesha gutoranywa mu bakinnyi ba filime Mainland China. Yaje gukomereza muri Hong Kong. Mu mwaka wa 1982 ni bwo izina rye ryahindutse. Imwe mu makompanyi yamamaza yo mu gihugu cya Philippines yabonye izina rye rigoye kurisoma, irarihina irigira Jet Li nuko abantu bose bahera ubwo barimwita rirafata. “Jet” kari akabyiniriro bamuhaye bisobanura “indege” kubera umuvuduko yagaragazaga mu mukino wa Wushu kandi akiri muto.
Jet Li yagaragaye muri filime nyinshi haba iwabo mu Bushinwa ndetse no muri Amerika. Twavuga nka The shaolin temple; Once Upon a Time in China; First of Legend ;Lethal Weapon 4; Romeo Must Die; Crouching Tigger, Hidden Dragon; The Forbidden Kingdom n’izindi.
Wari uziko Jet Li ari n'umuririmbyi?
Uretse kuba umukinnyi wa filime, Jet Li ni umuririmbyi, akaba umwanditsi wa filime, ndetse n’umuyobozi wazo. Jet Li yaririmbye indirimbo yitwa The One Song.
Afite abana 4 b’abakobwa yabyaye ku bagore babiri, Huang Qiuan bashakanye mu mwaka wa 1987 bagatandukana mu 1990 babyaranye Si na Tiami, undi mugore ni Nina Li Chi nawe ukina filime, bashakanye mu 1999 babyarana Jane na Jada ndetse niwe bakibana kugeza ubu.
Wowe ni iki wibukira kuri Jet Li? Ni iyihe filime ye wakunze cyane?
TANGA IGITECYEREZO