RFL
Kigali

Amwe mu mateka ya Jet Li wujuje imyaka 54

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/04/2017 17:27
8


Li Lianjie ni yo mazina yahawe n’ababyeyi, azwi nka Jet Li mu ma filime menshi yakinnye ari indwanyi y’akataraboneka.Yavukiye mu murwa mukuru w’Ubushinwa, Beijing.



Jet Li yavutse kuri iyi tariki ya 26 Mata 1963 mu muryango w’abana bane, akaba umuhererezi muri bo. Se umubyara yitabye Imana Jet Li afite imyaka ibiri gusa, umuryango we usigara mu bibazo. Ku myaka umunani gusa ni bwo impano ye mu mukino wa Wushu yatangiye kwigaragaza. Yatangiriye muri Beijing Wushu Team aho yatozwaga na Wu Bin afatanyije na Li Junfeng, abahanga bazwi cyane mu mukino wa Wushu ari nabo bamufashije guteza imbere impano ye.

Jet Li uyu munsi yujuje imyaka 54

Igihe kimwe ubwo ikipe ya Jet Li yari yagiye mu myiyereko imbere ya Richard Nixon wahoze ari perezida wa Amerika, yamusabye kumubera umurinzi (personal bodyguard) ariko Jet Li arabyanga, amusubiza ko adakeneye kugira umuntu ku giti cye arinda, ko ahubwo nakura yifuza kurindira umutekano miliyari y’Abashinwa bene wabo. Jet Li kandi yahimbye bumwe mu buryo bw’imirwanire (kata) zikoreshwa mu mukino wa Wushu. Twavuga nka Changquan, Fanziquan.

Uko yaje kuba umukinnyi wa Filime

Ubuhanga yagaragazaga mu mukino wa Wushu n’ibikombe bitandukanye yatwaye ni byo byaje kumuhesha gutoranywa mu bakinnyi ba filime  Mainland China. Yaje gukomereza muri Hong Kong. Mu mwaka wa 1982 ni bwo izina rye ryahindutse. Imwe mu makompanyi yamamaza yo mu gihugu cya Philippines yabonye izina rye rigoye kurisoma, irarihina irigira Jet Li nuko abantu bose bahera ubwo barimwita rirafata. “Jet” kari akabyiniriro bamuhaye bisobanura “indege” kubera umuvuduko yagaragazaga mu mukino wa Wushu kandi akiri muto.

Image result for jet li fighting

Jet Li yagaragaye muri filime nyinshi haba iwabo mu Bushinwa ndetse no muri Amerika. Twavuga nka The shaolin temple; Once Upon a Time in China; First of Legend ;Lethal Weapon 4; Romeo Must Die; Crouching Tigger, Hidden Dragon; The Forbidden Kingdom n’izindi.

Wari uziko Jet Li ari n'umuririmbyi?

Uretse kuba umukinnyi wa filime, Jet Li ni umuririmbyi, akaba umwanditsi wa filime, ndetse n’umuyobozi wazo. Jet Li yaririmbye indirimbo yitwa The One Song.

Afite abana 4 b’abakobwa yabyaye ku bagore babiri, Huang Qiuan bashakanye mu mwaka wa 1987 bagatandukana mu 1990  babyaranye  Si na Tiami, undi mugore ni Nina Li Chi  nawe ukina filime, bashakanye mu 1999  babyarana Jane na Jada ndetse niwe bakibana kugeza ubu.

Wowe ni iki wibukira kuri Jet Li? Ni iyihe filime ye wakunze cyane?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    ninyish çyane rwose. hari the body god from Beijing
  • 6 years ago
    Jet Lee Sinarinziko Akiri Mumyaka Mirongo 54 Pe Biranunguye Namubarira 80 Gusa Mwibukira Mbodigadi Foromu Beyinjing.
  • h6 years ago
    Jet Lee Gakuba , icyo namwibukiraho nuko imitungo yo mu rugo nayiyogoje ngo ndajya kumureba mu gasobanuye, muzadushakire na Donnie Yen
  • Omega6 years ago
    Murakoze
  • emmy6 years ago
    nakunze taich 1
  • Ishimwe boaz3 years ago
    Jye mbona jet li yarakwiye gufata mumugongo n'abandi bafite impano nkiyiwe. Kuko haribamwe bazifite, ariko bakenye cyane. kuko nanjye mfite impano y'uburirimbyi, ariko nkaba ntagira kiyamba . Nkibazako ahari nzabona ubimfashamo ariko simubone. N'uko mumenyeko :hariho abanyempano nkatwe batagira kiyamba kandi tukaba dukenye tutakabaye dukenye. Igitekerezo cyanje nicyo murakoze cyane.
  • Ishimwe boaz3 years ago
    Byukuri jet li yandikishije amateka akoneye cane.filim yanyuze:ni fist of legend kuko bigaragaza ko, afite ubuhanga.murakoze!
  • RWASA JOWER I BURUNDI 8 months ago
    JET LEE NDAMUFATA NK'IMANA YA TAICH NDI RWASA JOWER KUNTEGA I BURUNDI MUZODUKORE INKURU KURI YUEN BIAO





Inyarwanda BACKGROUND