Perezida Kagame yayoboye Inama ya 5 y’abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (5th SDGs Centre for Africa Board Meeting).
Perezida Kagame Paul ari mu bayoboye inama ya 5 y’abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ijambo yagejeje ku bagize inama y’ubuyobozi y’iki kigo, Perezida Paul Kagame yashimye ibyo kimaze kugeraho kuva gishizwe muri Mutarama uyu mwaka wa 2017. Yagize ati:
Iyi gahunda y'ingenzi imaze kugira uruhare rukomeye mu kugera ku iterambere rirambye. Raporo yaganiriweho irashimangira ko ibikorwa by’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye byazamutse kuva muri Mutarama. Ndashimira by’umwihariko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari kumwe natwe hano gushimangira imigambi duhuriyeho.
Muri iyi nama, hemejwe ko Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye gifite icyicaro i Kigali kizagurira ibikorwa byacyo mu gace ka Mano River mu Burengerazuba bwa Afurika aho kizaba gifite amashami muri Liberia, Guinea na Ivory Coast.
Mu zindi ngingo z’ingenzi zagarutsweho harimo gutangiza icyegeranyo kizajya kigaragaza uburyo intego z’iterambere rirambye zishyirwa mu bikorwa ku mugabane wa Afurika. Iyi nama kandi yemeje ko iki kigo cyemezwa ku mugaragaro n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye, hanemezwa uburyo kigomba kubona inkunga kugira ngo gishyire mu bikorwa inshingano zacyo uko bikwiye. Iyi nama ya 5 ikurikiye iyabereye i Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka, yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandatu ndetse n’abandi bayobozi barenga 13 bagize inama y’ubuyobozi y’iki kigo.
REBA AMAFOTO
Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN)
Perezida Trump na we yari muri iyi nama
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari mu bayoboye iyi nama
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO