RFL
Kigali

Amayeri 5 abasore-abagabo bahuriraho iyo bashaka kwanga gukoresha agakingirizo n’inama zigirwa abakobwa mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/09/2014 11:55
2


Ubushakashatsi bwakozwe na Journal of Sex Research bagamije kumenya amayeri abagabo bakoresha mu kwanga gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bwagaragaje nibura amayeri 5 ahurirwaho n’abasore-abagabo.



N’ubwo hari amayeri 5 abagabo-abasore bahuriraho, muri ubu bushakashatsi hari abagabo biyemereye ko bakoresheje arenze 3 mu rwego rwo kwanga gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Washington. Babajije abagabo-abasore bari hagati y’imyaka 21 na 30. Buri wese bamubazaga amateka ye mu gukora imibonano mpuzabitsina n’ikoreshwa ry’agakngirizo muri icyo gikorwa .

“ Twashakaga kugaragaza ibyo abagabo bahuriraho iyo badashaka gukoresha agakingirizo n’amayeri bakoresha muri rusange mu kubeshya bagenzi babo baba bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina ” Aya ni amagambo ya Kelly Cue Davis, ufite impamyabumenyi ya PhD, akaba ari nawe wari ukuriye ubu bushakashatsi.

Aya niyo mayeri 5 abagabo-abasore bakunda guhuriraho:

1.Ntugire ikibazo ndi muzima: Iri ni rimwe mu mayeri abasore-abagabo bakunda gukoresha cyane iyo badashaka ko ikoreshwa ry’agakingirizo mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa-umugore batashakanye. 73.7% nibo bemeye ko bajya bakoresha ubu buryo mu rwego rwo kwihunza gukoresha agakingirizo.

Inama:  Abakobwa nibo bakunda kugwa muri uyu mutego. Wikwita ku karimi ke keza. Kuba kwifata byakunaniye ntibivuze ko ugomba kwemera ibyo akubwiye byose. Uko mugiye kuryamana ninako yaryamanye n’abandi. Nta cyizere ukwiriye kumugirira. Uretse ko wahandurira indwara zinyuranye harimo na SIDA, ushobora no gutwara inda itateganyijwe . Kuba ari muzima (Nubwo utapfa kubyizera) ntibikuraho ko yagutera inda byarimba akakwigarika izuba riva.

2.Ubwiza bwawe ntibwatuma ntegereza. : 73.2%  basubije ko iyo bakoresheje aya magambo meza ataka umukobwa , bamwumvisha ko afite ubwiza ntagereranywa, ari uburyo bwiza bwo kumuhuma amaso no kumwibagiza agakingirizo.

Ubu buryo ngo ni abakobwa bake babasha kubucika.

Inama: Mukobwa mwiza , ubwo bwiza bwawe bwaba impfabusa kandi bugata agaciro mu minota mike mugiye kwishimishamo. Ushobora kuhandurira SIDA cyangwa ugatwara inda , ahazaza hawe hose hakaba harangiritse. Byaba byiza mubanje kumvikana ku ikoreshwa ry’agakingirizo utaragera ku rwego udashobora guhakana. Hahandi uba wumva na we ufite ubushake bukabije kuburyo utabasha guhakana ibyo ubwiwe byose.

3.Agakingirizo kagabanya uburyohe: 50.3% by’abakoreweho ubushakashatsi nibo bemeje ko bajya bakoresha aya mayeri. Iyi ni umyumvire ishaje. Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na The Journal of Sexual Medicine bwagaragaje ko umugore cyangwa umugabo bose bagira ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ikoreshejwe agakingirizo bingana niyo kadakoreshejwe.

Inama: Imibonano ikoreshejwe agakingirizo nta tandukaniro rinini igira nk’iyo katakoreshejwe. Mubwire ko bitamubuza kurangiza kandi akumva yishimye. Wikwishora mu ruzi urwita ikiziba. Kunanirwa guhakana cyangwa kumusobanurira akamaro k’agakingirizo ushobora kuzabyicuza ubuzima bwawe bwose.

4.Ese wampa uburenganzira ntidukoreshe agakingirizo?: 40%  nibo batangarije abashakashatsi ko bakoresha aya mayeri. Kubanza gusaba uburenganzira umukobwa-umugore ngo bituma abura uko aguhakanira . Kuko uba ubikoranye ikinyabupfura no kwicisha bugufi.

Inama: Hakana umubwire ko bidashoboka. Nubwo mukundana mukaba mugiye no gukorana igikorwa kitabagenewe(Kuko mutashakanye), muhakanire umubwire ko muzareka kugakoresha mwageze mu rwanyu (niba mubiteganya). Mubwire ko umusore-umugabo ugukunda by’ukuri atakwifuza kukwangiriza ubuzima.

5.Ntunyizera? : Ubu ni uburyo abasore/abagabo bakoresha bashaka kwangiza mu mutwe abakobwa-abagore. Kukumvisha ko niwanga ko mudakoresha agakingirizo bigaragaza icyizere gike umugirira, ni umutego aba abona ko utapfa kwikuramo. Kutamenya  gufata icyemezo kw’abakobwa-abagore, aha bahita bahafatirwa.

Inama: Niba umusore-umukobwa akubwiye gutya, musubize ko umwizera ndetse cyane. Kumwizera ntibivuze ko agomba kukwanduza cyangwa wowe ukamwanduza. Ntimwashakanye, ntimwipimishije. Muri make ntazi uko uhagaze na we ntuzi uko ahagaze. Icyizere avuga cyashingira he? Icyizere se cyabura gutuma udatwara inda mwembi mutateganyije? Ntabo  uzi bihakana nyuma y’uko ibyo mwakoze bibyaye itunda?

Umwanzuro

Gukora imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cyagenewe abashakanye gusa. Abakobwa rero bananirwa kwifata nabo ntitwabatera amabuye. Kubagira inama z’uko bagomba kwitwara nicyo cyihutirwa .

 Bakobwa rero mwiboneye amayeri abasore bakoresha. Kuri aya hiyongeraho ko mushobora no kugera ku buriri cyangwa ahandi mugomba gukorera imibonano mpuzabitsina akakubwira ko yibagiwe agakingirizo. Mukobwa uzi ubwenge kitwaze hato ejo utazaririmba urwo ubonye kubera kugira isoni no kwibaza uko umusore-umugabo yabifata.

Ese wowe muri aya mayeri ni ayahe wakoresheje? Ni ayahe umusore-umugabo yakoresheje yanga ko mukoresha agakingirizo? Hari ubuhamya bw’ibyakubayeho kubear amayeri nk’aya yabasore-abagabo wasangiza abasomyi bukagira icyo bubigisha ohereza ubutumwa bwawe kuri gukunda3@yahoo.fr.

Iyi nkuru hari icyo ikwigishie? Hari aho igukuye n’aho ikugejeje? Shyira igitekerezo cyawe(Comment) ahabugenewe.

Yanditswe na Christophe

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Murakoze turabakunda
  • chalz9 years ago
    Sha ahubwo abakobwa cg abagore nibo batagakunda babonye ukambaye batangira kuvuga ngo ntunyizera karambabaza nibindi kandi burya umugabo niwe wicunga kuko kenshi umugore cg umukobwa namugira iyi nama mugiye guhuza ibitsina ntukagire isoni zo kureba uko umuhungu yambaye agakingirizo kandi bakobwa cg abadamu mujye mubikora amatara yaka mukurikirana neza uko action ijyenda kuko iyo mwatangiye igikorwa umuhungu avuze ngo hindukira iyo ashatse agakuramo wowe ntusobanukirwa nibiba biri kuba uba uziko akikambaye cg akajijisha akakambara ureba yazimya itara agiye gutangira agahita agakuramo wowe se kutaba ureba mwirinde poster zaburi mwanya mwirinde no kubikora ntamatara yaka mutanayafite mucane buji nahubundi ataribyo umuhungu yashatse kumanuka kizimbabwe umukobwa ntiyazasobanukirwa nagato uko yatwaye inda yindaro.





Inyarwanda BACKGROUND