RFL
Kigali

Amakosa 7 umusore adashobora gukorera umukobwa akunda by’ukuri

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/08/2018 16:58
0


Abakundana ndetse n’abantu muri rusange bakora amakosa kuko nta muntu udakosa, gusa ku bari mu rukundo hari ibintu byihariye umusore watwawe rwose ukunda umukobwa umwe adashobora gukora iyo akunda uwo mukobwa.



Ni muri za nkuru z’umwihariko Inyarwanda.com tubagezaho zo kubafasha gukomeza gusigasira urukundo rwanyu. Mu kurushaho kuryoherwa n’urukundo ndetse no kwita ku mubano wa babiri bakundana, tugiye kurebera hamwe amwe mu makosa umuhungu adashobora gukorera umukobwa akunda yihebeye.

1.KUGUCA INYUMA

Umuhungu ugukunda by’ukuri ntazigera na rimwe aguca inyuma. Azahora aharanira kwishyira kure y’icyatuma aguhemukira uko cyaba kimeze kose. N’ubwo yashukwa bikabije cyane, azirinda uko ashoboye kose kuko abifata nko kugutera igikomere utazakira.

2.NTAZAKUBURIRA UMWANYA

Umusore uri mu rukundo nyarwo ntiyajya kure y’umukunzi we nta mpamvu. Mu buzima busanzwe abantu bakunze kubaho bahuze cyane bashaka ubuzima, ariko umusore ugukunda by’ukuri azakora ibyo ashobora byose kugira ngo akwiteho mukobwa atitaye ku gihe gito yaba afite.

3.AZAKUBIKIRA IBANGA

Ubusanzwe abahungu ntibakunda kuvugaguzwa ariko ubu byarakomeye nabo basigaye babishobora. Ariko umuhungu ugukunda bizira uburyarya ntazigera akumenera ibanga ngo abe yaribwira undi muntu uwo ari we wese kuko aba yumva ari umutekano wawe akwiye kurinda.

4.NTAZAGUSHYIRA INYUMA

Ubundi umugabo cyangwa umuhungu ugukunda azahora akugira uw’ingenzi, aguhoze imbere mu by’imbere yitaho. Umusore uzahugira mu bye bwite akakuburira umwanya mu bye byose ntaba agukunda. Ugukunda we azumva ko mu bye byose adakwiye kukugira uw’inyuma ku bw’agaciro aguha.

5.AZAKUBAHIRA INSHUTI N’ABAVANDIMWE

Urukundo rwakira ndetse rukihanganira byose. Umusore ugukunda byuzuye, ntazagutesha agaciro ndetse azahora yubaha cyane inshuti zawe ndetse n’abavandimwe bawe. Uko ibihe byaba bimeze kose hari umurongo azarenga akakubaha akanakubahira abawe.

6.NTAZAGUHOZA KU NKEKE

Mu buzima umuhungu ugukunda ntazagutegeka gukora icyo udashaka cyangwa ngo aguhoze ku nkeke yo kukwihutisha. Umusore ugukunda kandi ntazakwihutisha ngo mukore imibonano mpuzabitsina cyane utabishaka. Azahora yumva amahitamo yawe.

7.NTAZAGUSABA GUCOGORA KU NDOTO ZAWE

Umusore ugukunda azahora anyotewe n'iterambere ryawe kandi ntazagusaba kureka indoto zawe. Ahubwo azagufasha kurwana ishyaka ryo kugera ku nzozi zawe kuko akwifuriza ibyiza. Ibi ni bike muri byinshi umuhungu adashobora gukorera umukobw akunda. Bakobwa musuzume urukundo rwanyu murebe niba abahungu mukundana birinda guKora ibi bintu, ntimuziteshe urukundo rw’ukuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND