“World Naked Bike Ride” ni isiganwa ry’amagare mpuzamahanga ribera mu mijyi igera kuri 50 hirya no hino ku isi, aho muri uyu mwaka rigiye kubimburirwa n'umujyi wa Cape Town mu gihugu cya Afurika ‘epfo, aho abantu baryitabira baba bambaye ubusa.
Iri siganwa riteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru riba rigamije gukangurira abantu kwita ku bidukikije, aho ari nayo mpamvu nyamukuru yo kwambara ubusa mu gushaka kwerekana ko umubiri wa muntu wihagije udakeneye ibindi bintu, noneho bituruka ku ihumanywa ry’ibidukikije nk’inganda zohereza imyuka ihumanya ikirere zikorerwamo imyambaro, ndetse n’imodoka zijyamo amavuta yangiza ibidukikije rikaba riba kuva mu mwaka wa 2004.
Mu mujyi wa Cape Town , benshi bari bitabiriye iri siganwa
Abamugaye nabo ntibatinya kujya muri aya masiganwa
Aha ni umwaka ushize mu gihugu cya Peru
Mu gihugu cya Mexique naho ntibatangwa muri aya masiganwa
Mu mujyi wa Londres naho ntibatanzwe mu masiganwa
Muri uyu mwaka, iri siganwa rifite ubutumwa bwo kwereka isi ko igare aricyo kinyabiziga cyujuje ibyangombwa birengera ibidukikije, aha abazitabira iri siganwa bakaba aribo bahitamo niba bashaka gusiganwa bambaye cyangwa batambaye.
TANGA IGITECYEREZO