Kimwe no mu bindi bice bitandukanye byo hirya no hino ku isi, abayoboke b’idini ya islam hano mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2014 baramukiye mu isengesho rya Eid el fitr risoza ukwezi gutagatifu kuri bo kwa Ramadhan aho baba bamaze ukwezi kose biyiriza ubusa biyegereje Imana.
Iri sengesho ryabereye mu bice bitandukanye by’igihugu naho ku rwego rw’igihugu iri sengesho ryabereye kuri stade regional ya Kigali i Nyamirambo ari naho inyarwanda.com yabashije kugera, riyoborwa na Mufuti w’u Rwanda Sheikh Kayitare Ibrahim.
Abayislamu baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bari babukereye bitabiriye iri sengesho, aho stade Regional ya Kigali yari yakubise yuzuye ndetse abandi basengera hanze yayo.
Mufuti w'u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim niwe wayoboye iri sengesho
Nyuma y’iri sengesho abayislam benshi bahita basubira mu miryango yabo bakajya gukomerezayo ibi birori by’umunsi mukuru uri muyikomeye kurusha iyindi kuri bo, aho usanga bagiye batumira inshuti n’abavandimwe bagasangira ifunguro baba bateguriye uyu munsi.
Nyuma y'isengesho abayislamu bari benshi cyane mu mihanda i Nyamirambo basubira mu ngo zabo naho aba-mama n'abakobwa bo bagana mu masoko guhaha
Umwana na se ku ka moto nabo bari bavuye muri iri sengesho
Uyu munsi uzwi cyane nk'IRAYIDI, Abayislamu barawitabira cyane hirya no hino ku sis
Inyarwanda.com, natwe tubonereho kwifuriza abayislamu bose, umunsi mwiza wa Eid El Fitr, tugira tuti " EID MUBARAK!"
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO