RFL
Kigali

Abasore 7 basobanuye kimwe mu bimenyetso bibagaragariza ko bakunze umukobwa by’ukuri

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/06/2018 18:03
0


Hari amarangamutima runaka umuntu ashobora kugirira undi akaba yakeka ko ari urukundo ariko nyamara bitari ukuri. Kumenya ndetse no guhamya neza ko urukundo ufitiye umuntu atari urw’akanya gato ni ikintu gishobora kugorana rimwe na rimwe.



Abasore benshi bakunze guhamya ko ikibakurura bwa mbere bakibona umukobwa ari uko agaragara inyuma ariko nyuma yo gukururwa n’ibyo, igihe runaka kikagera bakaba bahamya koko ko bafitiye urukundo ruzira uburyarya uwo mukobwa bakunze barebesheje amaso.

1. “Menya ko mukunda by’ukuri iyo tumaze igihe tuvugana ariko nkisanga mutekerezaho buri kanya”

Uyu ni umwe mu basore babajijwe ikibazo kijyanye n’uko bamenya niba koko bakunda umukobwa by’ukuri. Uyu musore witwa Michael w’imyaka 24 avuga ko ikimubwira ko akunda umukobwa byu’ukuri ari uburyo aba amutekerezaho kenshi. Yagize ati “Iyo nsanze ndi ku kazi ngatangira kumutekerezaho cyangwa ndeba buri kanya ko nta butumwa bugufi yaba yanyoherereje, cyangwa nkaba nshakisha impamvu yatuma muvugisha cyangwa ngahura nawe, icyo gihe menya ko nakunze uwo mukobwa by’ukuri, biba bigana heza.”

2. “Kuri njye ni igihe umuntu mwisanzuraho bihagije”

Adam w’imyaka 27 ati “Kuri njye ibintu by’amarangamutima atuma umuntu yazanye utunyugunyugu numva Atari urukundo. Ntekereza ko ari ibiba ku ntangiriro z’abantu bakimenyana ariko urukundo rw’ukuri kuri njye ni igihe ibintu byose ari ibisanzwe, twisanzuranaho bihagije”

3. “Urukundo kuri njye ni igihe nta kintu mba nibaza”

“Igihe nkundana n’umuntu ariko nkumva hari ibintu runaka nkibaza kuri we, icyo gihe mba ntaramukunda neza. Igihe numva muzi bihagije, nyuzwe bihagije ku buryo nta kintu mba nkiri kwibaza cyerekeye urukundo rwacu, ha handi mba navuga nti ‘uyu muntu sinifuza kumusiga’ ubwo mpita menya ko nakunze by’ukuri” uyu ni Conner w’imyaka 28.

4. “Iyo ntekereza ejo hazaza nkamushyiramo, mba namukunze”

Luke w’imyaka 25 avuga ko yakunze nibura inshuro 3. Asanga kuri we ikimenyetso kimwereka ko akunda umuntu ari igihe ateganya imishinga y’ahazaza n’uwo mukobwa akajyamo. Yagize ati “Iyo hari ibyo ntekereza bijyanye n’ahazaza nkamushyiramo cyangwa se hakaba ibyo numva nakongera muri gahunda zanjye zijyanye nawe, ubwo menya ko mukunda by’ukuri”

5. “Iyo ashobora gukora utuntu duteye isoni nko gusura nkumva ntacyo bitwaye”

Kimwe mu bintu bikomeye umuntu akora ari kumwe n’umukunzi we ni kwigengesera bya hato na hato ngo adasebera mu maso ye. Gerry w’imyaka 28 ahamya ko iyo umukobwa ashobora gukora ikintu giteye isoni nko gusura ariko ntibigire icyo bimuhinduraho agakomeza kumva amukunze, ngo icyo gihe amenya ko urwo rukundo ruzira uburyarya.

6. “Iyo numva yahura n’umuryango wanjye”

Shaun w’imyaka 29 we ngo ikimubwira ko yakunze umukobwa ni igihe yumva yifuza ko yahura n’umuryango we.

7. “Igihe mbyiyumvamo gusa”

Uyu we ni Vince w’imyaka 29. Asanga nta kintu runaka yavuga kimwereka ko yaba akunda umukobwa by’ukuri. Kuri we ngo abyiyumvamo gusa, ngo abakobwa yagiye akunda abatandukanye hari ababashije gutuma agira ayo maranga mutima ariko bamwe ntibatume yiyumvamo urwo rukundo rukomeye.

Src: Cosmopolitan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND