RFL
Kigali

Rubavu: Abagabo babiri batawe muri yombi bashinjwa gutema umukecuru mu mutwe bakamuruma n'ibere

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:29/11/2018 22:42
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 29 Ugushyingo 2018, mu Karere ka Rubavu, umukecuru witwa Nyiramajyambere Christine yatewe n'abashumba babiri Ryarahiye na Maniraguha Edison baje bagendereye kumwiba, ariko bagakangwa n'abashinzwe umutekano(irondo) baraho maze bagatema umukecuru mu mutwe ndetse bakamuruma n'ibere.



Ahagana saa sita z’ijoro (00:00) ni bwo binjiye mu nzu ya Nyiramajyambere Christine w’imyaka 54 y'amavuko baramubyutsa bashaka kumucuza utwe.  Ubwo umukecuru yatabazaga bahise bamutema mu mutwe n'amaguru ndetse bamuruma n’ibere.

Mu kiganiro n'itangazamakuru umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette yavuze ko aba basore bashakaga kwiba hanyuma yatabaza bagahita bamutema mu mutwe bakamuruma n'ibere.  Yagize ati:

Baje bashaka kumwiba batobora inzu baramwinjirana nuko atabaje bahita bamutemagura. Kuko irondo ryari hafi ryahise ritabara abo bagizi ba nabi barafatwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ngo bakorerwe dosiye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mukecuru arimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Gisenyi kandi hari icyizere ko azakira.


Aba ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho iki cyaha 

Twifashishije amategeko kuri iki cyaha mu gihe cyaba kibahamye Ingingo ya 121 y’itegeko rihana ibyaha ivuga iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dukomeje kuvugwamo ubugizi bwa nabi ariko ubukangurambaga burakomeje ari nako ubuyobozi bukora inshingano za bwo mu guhashya inkozi z'ibibi.

INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ndumva bitoroshye peee





Inyarwanda BACKGROUND