RFL
Kigali

Abasaga 150 bize muri College Adventiste de Gitwe basuye uwari umuyobozi wabo Pastor Makuza Tebuka Eliel -AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2017 8:04
10


Abasaga 150 bize mu kigo cya College Adventiste de Gitwe barangije mu myaka yatambutse, bituye ineza bagiriwe n’uwari umuyobozi wabo Pasteur Makuza Tebuka Eliel, bajya i we mu rugo ku musura bamushimira ibyiza byose yabakoreye bakiri ku ntebe y'ishuri.



Abantu basaga 150 ni bo bahuriye muri iki gikorwa cy’urukundo, cyabereye i Musanze tariki ya 17/5/2017 mu rugo rwa Pasteur Makuza Tebuka Eliel n’umufasha we Maman Titi. Wari umunsi w’ibyishimo ku mpande zombi nkuko bigaragara mu mashusho n’amafoto. Aba bantu bize muri College Adventiste de Gitwe mu ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo batangiye gutegura iki gikorwa, bihuriza hamwe ku rubuga rwa 'Whatsapp' bategura uko bajya gusura Pastor Makuza bakamwitura ineza yabagiriye.

Abize mu ishuri rya College Adventiste de Gitwe mu rwego mu rwo gushimira Pastor Makuza ku ineza yabagiriye bakiri ku ntebe y'ishuri,bamusuye baramuganiriza ndetse bamugabira inka. Inka yagabiwe harimo izatanzwe n'abantu ku giti cyabo, iyatanzwe n'ihuriro ry'abamusuye bose ndetse n'iyatanzwe n'abavandimwe be. Benshi mu bitabiriye iki gikorwa bishimiye kongera kubonana amaso ku maso nyuma y’igihe kinini bari bamaze batabonana dore ko hari n’abaherukanaga bakiga muri  College Adventiste de Gitwe.

Iki gikorwa cy’urukundo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe by'umunezero, abatari bacye bavuga ineza bagiriwe na Pastor Makuza ndetse hari n'abavuze uburyo yajyaga abishingira mu gihe babaga babuze amafaranga y'ishuri. Mu buhamya bwatanze n'umwe mu bari muri iri tsinda yagize at;"Ibyiza mwagiye mutugaragariza byagiye bidukurikirana kandi duhora tubyibuka". Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa baganiriye na Inyarwanda.com badutangarije ko bagiteguye mu rwego rwo kwitura Pastor Makuza Eliel ineza yabagiriye dore ko ngo yababereye umubyeyi mwiza mu gihe cyose bamaze biga mu ishuri rya College Adventiste de Gitwe. 

College Adventiste de Gitwe

Pastor Makuza hamwe n'umufasha we bakunze kwita Maman Titi

Pastor Makuza yakozweho cyane n’iki gikorwa cy'urukundo asaba abamusuye bose gukomeza kurangwa n’umutima w’urukundo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Makuza Eliel yadutangarije ko yanejejwe cyane no kubona mu rugo rwe hateraniye abantu basaga 150 bize ku kigo yabereye umuyobozi imyaka 13. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, ikintu cyamukoze cyane ku mutima ngo ni ukubona abantu bamushimira akiriho ibyiza yakoze, ibintu bitamenyerewe kuko bikunze kuba ku muntu witabye Imana, akaba ari bwo abantu barondora ibyiza yakoze akiri ku isi. Yagize ati: 

Nabyakiriye neza cyane ku buryo kubivuga mu magambo bitajya binyorohera kubona abanyeshuri 150 naherukaga kuyobora 1997-2010 baza kunsura ni ibintu bidasanzwe. Benshi mu bansuye narabibukaga kuko kuri College Adventiste de Gitwe bahize ngifite mu mutwe hafata vuba. Ubundi abantu bashima iyo umuntu amaze gupfa barimo kumusezera akaba ari bwo bavuga ibyiza yakoze ariko bo basa nk’aho bahinduye amateka bagashimira umuntu akiriho kandi ni ikintu cy’ingenzi cyane ntabura kubashimira. 

Pasteur Makuza Tebuka Eliel ni umusaza w'imyaka 67 y'amavuko. Yabaye umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe kuva mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2010. Ikigo cya College Adventiste de Gitwe yakozemo giherereye mu karere ka Ruhango, akaba ari ikigo cy'Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi kimaze imyaka isaga 68 kuva gishinzwe. Pastor Makuza yahawe umugisha w'abana batanu ndetse n'abuzukuru bane,kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru akaba atuye mu karere ka Musanze aho abana n'umuryango we. 

Reba amafoto y'uko iki gikorwa cyagenze

Makuza

Bakigerayo iwe mu rugo yarabasanganiye arabasuhuza

College Adventiste de Gitwe

Pastor Tebuka Eliel asuhuzanya na Mukiza Bosco uzwi cyane muri koralie Epée de l'Espérance y'i Gitwe

College Adventiste de Gitwe

Mama Titi umugore wa Pastor Makuza ibyishimo byaramurenze 

College Adventiste de GitweCollege Adventiste de Gitwe

Byari ibyishimo bikomeye kuri aba babyeyi n'ababasuye

College Adventiste de Gitwe

Bafashe ifoto y'urwibutso na Pastor Makuza

College Adventiste de GitweCollege Adventiste de GitweCollege Adventiste de Gitwe

Bahuriye mu rugo rwa Pastor Makuza ari abantu basaga 150

College Adventiste de GitweCollege Adventiste de GitweCollege Adventiste de Gitwe

Buri wese wahawe ijambo yibanze ku gushimira Pastor Makuza

College Adventiste de Gitwe

Gilbert Uwitonze ni we wigishije ijambo ry'Imana

College Adventiste de GitweCollege Adventiste de GitweCollege Adventiste de GitweCollege Adventiste de GitweCollege Adventiste de Gitwe

Yabatereye urwenya avuga uburyo ku ishuri bamwirukanye n'uko yagiye mu biro bya Makuza akiri  Directeur akamusaba filime

College Adventiste de GitweCollege Adventiste de Gitwe

Maman Titi byari byamurenze

College Adventiste de Gitwe

Bahuriye muri College Adventiste de Gitwe barakundana, ubu barashakanye nk'umugabo n'umugore

College Adventiste de GitweCollege Adventiste de Gitwe

Niyomugenga Vivien (hagati) ni we wavuze ijambo mu izina ry'abasaga 150 basuye Pastor Tebuka Eliel

College Adventiste de Gitwe

Pastor Makuza n'umufasha we byari byabarenze ntibiyumvishaga ukuntu basuwe n'abantu 150

College Adventiste de Gitwe

Abana ba Pastor Makuza; Nadia, Joy na Musoda wambaye amadarubindi

College Adventiste de Gitwe

Jean de Dieu Munezero yabaye umuyobozi w'abanyeshuri muri AUCA

Pastor Makuza

Pastor Makuza mu ijambo rye yabashimiye cyane igikorwa cy'urukundo bakoze 


Bafashe umwanya baririmbana indirimbo bajyaga baririmbira ku ishuri

College Adventiste de Gitwe

College Adventiste de Gitwe

'Ntajyanye urwibutso rw'amashusho naba mpombye'

College Adventiste de Gitwe

College Adventiste de Gitwe

Abavandimwe ba Pastor Makuza n'abandi bo mu muryango we

College Adventiste de Gitwe

Komite yateguye iki gikorwa

College Adventiste de Gitwe

Nta rungu ryari rihari, uhereye ibumoso hari: Verjus Hadelin na Nepo Sibomana (hagati) wari Mc

College Adventiste de Gitwe

Sibomana Nepo wari Mc muri ibi birori yabayeho umuyobozi w'abanyeshuri bize muri College Adventiste de Gitwe

College Adventiste de Gitwe

Pastor Makuza n'umufasha bahawe impano

College Adventiste de GitweMaman Titi

Maman Titi yagize ibyishimo bivanze n'amarira

College Adventiste de Gitwe

Nyuma yo kuganira banasangiye amafunguro

College Adventiste de GitweCollege Adventiste de GitweCollege Adventiste de GitweCollege Adventiste de Gitwe

Makuza

Banamuhaye igikombe mu rwego rwo kumushimira

College Adventiste de Gitwe

Bafashe ifoto y'urwibutso

REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MU RUGO RWA PASTOR MAKUZA TEBUKA ELIE

AMAFOTO: InyaRwanda.com

VIDEO:Musoda Didier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi6 years ago
    Ariko ubundi abantu bagira nabi ineza baba bayitumye hehe koko? Dore umubyeyi, dore umugabo ,..turamushima Imana izamuhe umugisha.
  • Uwimana Alice6 years ago
    Mwaramutse ntuye muri Sweden ; nkuze gusoma ibinyamakuru byacu , ndabashimira cyane ukuntu mutunjyezaho amakuru yiwacu. Iyinkuru irashimishije, shinjye abavandimwe batekereje kubikora, nkibutsa yuko tubinjyeraho kubera ubuyobozi bwiza ndufite, ndukomereze hano. Murakoze
  • h6 years ago
    well done dear brothers and sisters mwahatambukanye umucyo rwose
  • james6 years ago
    Mbega byiza aba babyeyi Imana ibahe umugisha badufashe neza cyane. Nubwo tutahabonetse ariko iki gikorwa ni cyiza pe. Ni inyangamugayo nta vangura bagira. Iyaba abantu bose bagiraga umutima nk'uwabo isi yaba nziza
  • kazungu6 years ago
    Mbega byiza, sinabonetse ariko Makuza na madame bakoze akazi kanini
  • Annie6 years ago
    Byari bikwiye Pr Makuza ni umbyeyi koko! Mwarakoze gushima bana barezwe neza si benshi babyibuka.Be blessed
  • ben6 years ago
    Iki gikorwa kigaragaza umutima w'urukundo no gusabana abanyarwanda tugira. Mwarakoze kwibuka umubyeyi wabareze.
  • hh6 years ago
    manawe makuza ndamukunda pe ,mwarakoze cyane gusura bariya babyeyi beza
  • Dusabimana Laetitia6 years ago
    narahombye pe kuba ntaragize umugisha wo kujyana namwe. Imana ibahe umugisha mwese mwakoze igikorwa cy'indashyikirwa. Director Makuza n'umuryango we Imana ibahe umugisha. we appreciate your leadership
  • Tuyisenge pacifique6 years ago
    Nukuri birashimishije pe! Kubavyeyi bacu, njye sinize igitwe ariko ibi binyigishije vyinshi mubuzima bwanje.Ibi abavyeyi bacu bakoze nibake babishobora. Imana ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND