RFL
Kigali

MU MAFOTO: Abasaga ibihumbi 30 biganjemo urubyiruko bitabiriye ijoro ryo kwibuka ryabimburiwe na Walk to Remember

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2017 0:04
0


Kuri uyu Gatanu tariki ya 7 Mata 2017, hakozwe urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ rwaturutse ku Nteko ishinga Amategeko ku Kimihurura rugasorezwa kuri Stade Amahoro i Remera. Ni urugendo rwitabiriwe n’abarenga 1500.



Nyuma y’uru rugendo rwo kwibuka rwasorejwe kuri Sitade Amahoro i Remera, abitabiriye uru rugendo hamwe n’abandi baturutse hirya no hino mu bice by’umujyi wa Kigali, bahuriye muri Sitade Amahoro mu ijoro ryo kwibuka ryitabiriwe n’abasaga ibuhumbi 30 biganjemo urubyiruko.

Muri iri joro ryo kwibuka hari umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’izigenga ndetse hari n’abanyarwanda basaga ibihumbi 30 biganjemo urubyiruko.

Prof Shyaka Anastase umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kubera impamvu ebyiri; iya mbere ngo ni uko Jenoside yose ikurikirwa no kuyihakana, iya kabiri ikaba ko iyo ihagaritswe ingengabitekerezo yayo ikomeza. Yagize ati “Kwibuka rero ni uguhangana n’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside, ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abasigaye barokotse kugira ngo ababyeyi babaye incike, abana babaye impfubyi iki gihe tubegere ngo tubahoze.

Urubyiruko rwakanguriwe kutarebera igihe hagize umuntu uza gusenya ibyo bo ubwabo cyangwa se bakuru babo bafiteho uruhare. Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yashimye icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kongera kwigisha amateka y’u Rwanda abanyeshuri kugira ngo bazavemo Abanyarwanda beza babasha gusubiza ibibazo by’igihugu.

Tubibutse ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Reba amafoto y'urugendo rwo kwibuka n'ijoro ryo kwibuka

Walk to remember

Abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Perezida Kagame bitabiriye Walk to remember

Walk to remember

Walk to remember

Urubyriko rwitabiriye cyane iki gikorwa

Walk to rememberWalk to rememberHe Paul Kagame

Walk to remember

Hacanywe urumuri rw'icyizere

UrumuriUrumuriWalk to rememberWalk to rememberWalk to rememberijoro ryo kwibukaijoro ryo kwibuka

Kwibuka23Kwibuka23Kwibuka23

Kwibuka23Kwibuka23

Mu gusoza ijoro ryo kwibuka, itsinda ry'abahanzi batandukanye ryahawe umwanya riririmba indirimbo zo kwibuka

AMAFOTO: Flickr/Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND