RFL
Kigali

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside basabwa kubera urumuri bagenzi babo bava mu bindi bihugu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2017 9:00
0


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa kubera bagenzi babo urumuri.



Shenyang ni umujyi uri mu majyaruguru agana iburasirazuba bw’u Bushinwa mu ntara yitwa Liaoning. Umuhango nyamukuru wo kwibuka wabereye kuri ambasade y’u Rwanda i Beijing, ariko abanyarwanda batuye mu yindi mijyi nabo bemerewe kwibukira aho batuye.

Umuhango wo kwibuka watangiriye muri kiliziya gatolika ya Shenyang, aho habereye umuhango wo gusengera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’amasengesho, iyindi mihango yabereye mu nzu yitwa Kazhihui Center Hall, aho abanyeshuri 40 b’abanyarwanda bateraniye.

Ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Ishimwe Prince, umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga, wasobanuye amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya mbere y’ubukoloni kugeza aho u Rwanda rugeze ubu. Yasabye abanyeshuri kwigira ku mateka mabi yabaye mu bihe byashize, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bagashyigikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho babiheshejwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Alain Patrick Mutabazi, umunyeshuri wiga ubuganga akaba n’umuyobozi wa diyasipora ya Shenyang ni we wacanye urumuri rw’icyizere, asaba abanyeshuri b’Abanyarwanda kubera urumuri abanyeshuri bagenzi babo bava mu bindi bihugu. Yabasabye kuba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwiga cyane kuko abanyarwanda babatezeho byinshi ku bumenyi bazabazanira.

Umuhango wo kwibuka watangiriye muri kiliziya gatolika ya Shenyang

Abanyeshuri b'abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe abatutsi

Basabwe kubera urumuri bagenzi babo bigana baturutse mu bindi bihugu

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND