RFL
Kigali

Abanyarwanda bifuza kujya kwiga mu Bushinwa bashyiriweho sosiyeti yo kubibafashamo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/05/2016 14:03
5


Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bashaka kujya kwiga mu Bushinwa batamenya inzira banyuramo, abajyayo nabo bamwe bagahura n’abatekamutwe bakabaca amafaranga menshi kandi ntibabahe serivisi bakeneye, iki kibazo cyavugutiwe umuti.



Hirya no hino ku isi, uburezi ni kimwe mu bintu by’ibanze bifasha abatuye isi kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye z’ubuzima.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeje gukataza mu iterambere bityo ikaba ari yo mpamvu abatuye isi muri iyi minsi ariho bari kwerekeza amaso  by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi.

Kimwe n’abandi banyamahanga berekeza mu bushinwa, u Rwanda na rwo ntirwasigaye inyuma kuko hari ishami rifasha abanyarwanda bose babyifuza kujya kwiga mu bushinwa rizwi nka ‘Bright Education Recruitment Agency’ rigizwe n’abanyarwanda baharangirije ndetse nabakihiga.

Abize n’abageze mu Bushinwa bahatangira ubuhamya ko ugezeyo udafite uwawe utongera kumenya ibiri kukubaho ndetse no kwikura ku kibuga cy’indege ujya gushaka ibyakujyanye utazi Igishinwa bishobora kutakorohera.

Ubuyobozi bwa Bright Education Recruitment Agency butangaza ko bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bashaka kujya kwiga mu Bushinwa bakeneye kuyoborwa no kurindwa abatekamutwe babizeza kubafasha ariko ntibabikore kandi bakaca amafaranga y’umurengera.

Uretse kubarangira amahuri bazajya kwigamo mu Bushinwa , Bright Education Recruitment Agency  ,’Study in China”,inabafasha ibi bikurikira;

-Gufashwa guhitamo kaminuza ikubereye, gutegura ibyagombwa byose bisabwa ndetse ikanabibagereza kuri kaminuza (University Application and Documents Delivery Services). 

-Gufashwa kubona  icyangobwa kikwemerera kwiga kuri kaminuza wahisemo ( Admission letter) ndetse n'icyangobwa kikwemerera kwiga mu bushinwa  gitangwa na Ministeri y' Uburezi mu Bushinwa ( JW202).

- Nyuma yo kugushyikirizwa impapuro zose zikwemerera kwiga mu Bushinwa  banagufasha kubona Visa ikwemerera kwinjira mu Bushinwa (Visa Process Service)

-Gufasha umunyeshuri mu rugendo rwe kuva ahagurutse mu Rwanda kugeza yerekeje mu Bushinwa aho asanganirwa n’itsinda rya Bright Education Recruitment Agency  rikamugeza kw’ ishuri.(Airport/Train Station Pick Up Service).

Zimwe muri Kaminuza zikorana na Bright Education Recruitment Agency


Donghua University iri mu Mujyi wa Shanghai


North China University of Technology iherereye mu murwa mukuru Beijing


Liaoning University of Technology iherereye mu Mujyi wa Jinzhou


Zhejiang University of Science and Technology iherereye mu mujyi wa Hangzhou

Bright Education Recruitment Agency ifasha hafi ya byose umunyeshuri ugiye kwiga mu Bushinwa

Bright Education Recruitment Agency ifitiwe icyizere  kuko yemewe n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'u Rwanda ndetse ikaba ikorana na za kaminuza zirega 20 zitandukanye zo mu Bushinwa .

Kubifuza serivisi  za  Bright Education Recruitment Agency mwayisanga  mu nyubako nshya ya T2000, mu igorofa rya  4 mu muryango wa 509.

Ku bindi bisobanuro mwabahamagara kuri +250788352843+250788352843 / (WhatsApp: +250737049368) cyangwa mukabandikira kuri Email:  brighteducation450@gmail.com

 

You'll need Skype CreditFree via Skype





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nibyiza7 years ago
    Muzaba mwafunze imiryango bidatinze, abanyarda ntamafranga rwose bafite yo kubaha, mwibukeko abashaka kujya kwiga ari abashomeri!
  • Support7 years ago
    Kujya kwiga mubushinwa ntabwo bisaba guca kuwundi muntu, diaspora yaho igufashiriza ubuntu, just contact president wayo on emails: nshuvico01@gmail.com or nshuvico01@yahoo.fr and phone:+8613121424585
  • Brilliant7 years ago
    Dore umujyi dore umujyi, eee ko mbona ubushinwa nabwo ari Uburayi da. Mbonye aka gace batweretse gusa ariko gira uti ni heeeeza, kabisaaa.
  • murekatete marie7 years ago
    yewe nange mbonye uburyo najyayo ntawakwitesha hariya hantu ahubwo mufashe abanyarwanda
  • Habarurema Emmanuel5 years ago
    Mwapfasha Konabushobozi Pfite Nange Konifuza Kwiga Mubushinwa Nange Mume Ayo Mahirwe Niga Mumwaka Wakane sogonderi HISTORY ECONOMICS AND GEOGRAPHY mupfashe banyakubahwa mbaye negereje igisubizo cyanyu Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND