RFL
Kigali

ABASORE GUSA: Ibimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa agukundira uko uri

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/11/2018 7:15
0


Ku bagabo nta byiyumvo byiza bibarutira gukundwa n’abagore babo uko bari kose. Nta mugabo wifuza kugira umugore udaha agaciro urukundo cyangwa ufite ibyihariye amukundira burya.



Iyo umugore cyangwa umukobwa akunda umugabo we by’ukuri rero, hari ibimenyetso agaragaza kuko abagabo benshi kuri ubu batinya abakobwa b’iyi minsi kuko bamwe baba bafite ibyo bagendeyeho byabura nabo bakabura.

Buri mugabo akwiriye ndetse akenera umugore umukundira uko ari; ni nayo mpamvu hano tugiye kureba ku bimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa mukundana  agukunda by’ukuri kandi agukundira uko uri kose:

1.Ni uwo ari we

Mbere y’uko umukobwa agukundira uwo uri we agomba kubanza nawe akaba uwo ari we ndetse akanaba uwo ari we muri kumwe ibi bituma agukundira uwo uri we kuko nawe aba ari uko ari nta kwiyoberanya.

2.Ntakugereranya n’abandi bagabo

Ubusanzwe kugereranya bigaragaza ko utishimiye ibyo ufite ahubwo washimishwa no kuba nk’undi muntu (uwo ugereranyaho). Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi akagukundira uko uri ntazakugereranya n’abandi ahubwo azahora abona uri uwihariye.

3.Akubwira ukuri kugoye kukuvuga

Hari ukuri kugora kukuvuga rwose, ariko nagukunda uko uri azakubwira na bimwe bitoroshye kubivuga kuko aba ashaka kutaguhisha kandi ntashobora kubikorana uburakari, urwango cyangwa uburyarya ahubwo abikorana umutima w’urukundo.

4.Aha agaciro ibitekerezo byawe

Umukobwa mukundana azahora ashaka kumenya icyo utekereza ku kintu akubwiye, ahe agaciro ibitekerezo byawe n’inama zawe cyane cyane ku bintu ashaka gukora kuko uba uri uw’ingenzi mu buzima bwe, uwo mukobwa azaba agukundira uko uri.

5.Akuba hafi no mu bihe bigoye

Bakunze guca umugani ngo ‘Inshuti nyanshuti uyibonera mu byago. Hari n’abari mu rukundo nyamara umwe yagera mu bikomeye undi akabura, yaba mu bihe byiza akamubona cyane. Umukobwa uzakuba hafi n’igihe ibigoye bigeze, akakwitaho ntagusige, azaba agukundira uko uri.

6.Agushakira ibyiza

Umukobwa ugukundira uko uri ntazifuza ko wakora ibirenze ubushobozi bwawe ngo ubashe kumutsindira, ahubwo yita ku buzima bwawe akagushakira ibyiza haba mu buryo bwo gushyigikira impano yawe, mu mitungo, mu bushuti bwo hanze n’ibindi bituma uhora uri umutsinzi.

7.Ashyira imbaraga mu kugushimisha

Ubundi umugore ufite ibindi agukundira ahora yita ku nyungu ze bwite, akishakira ibyishimo bye gusa ntiyite ku byawe. Ikinyuranyo cy’uwo ni ugukundira uko uri kuko azashyira imbaraga mu kantu kose katuma wishima uko agukunda kandi by’ukuri.

8.Azaharanira kukugira umugabo uhamye

Nk’uko atazahwema gukora ibigushimisha, ni nako azahora yifuza icyatuma uba umugabo uhamye, wubahwa n'abandi kandi ufite ibitekezo bizima. Akugira inama nziza ndetse akanaguhatira gukora ibikugira indashyikirwa kuko ahora agushakira ibyiza nk’ishema rye.

9.Arakwihanganira

Umugore ushyira mu gaciro kandi ugukundira uko uri arabizi ko nta wudakosa, ntazaguta kuko wakosheje ahubwo azakwihanganira anakubabarire, nibiba ngombwa ko agufasha kwikosora azakugira inama.

10.Ntareba inyungu ze bwite

Iri ni ryo tandukaniro rinini rigaragaza umukobwa ugukunda koko n’ufite ibindi akunda. Ugukundira uko uri ntazigera areba uruhande rwe gusa mu ruhkundo rwanyu ahubwo azashyashyana ashaka inyungu rusange kuri mwembi ndetse anaharanire ko mwese muhora muryohewe n’umunyenga w’urukundo.

Ni byinshi byakugaragariza ko umukobwa agukunda by’ukuri kandi agukundira uko uri n’ubwo biba bitoroshye kubimenya. Bisaba ubushishozi no kurebera mu bikorwa akora cyane. Ibi ndetse n’ibindi tutavuze ni bimwe mu byagufasha.

Ese uratekereza ko umukobwa mukundana agukundira uko uri?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND