RFL
Kigali

Abahungu gusa: Ibimenyetso 4 byakwereka ko umukobwa mukundana yakurambiwe cyangwa aguca inyuma

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/07/2018 19:16
2


Mu rukundo bibaho ko umuvuduko wagabanyuka ntibibe bikiri uko byahoze mbere ariko ikigorana ni ukumenya uko wabyitwaramo byabayeho cyangwa se ibimenyetso byakwereka ko umubano wawe n’umukunzi wawe watangiye kugenda biguru ntege.



Aha twifashishije urubuga rwa Elcrema, tugiye gufasha abahungu kumenya ibintu 4 twakita nk’ibimenyetso byabafasha kumenya niba abakobwa bakundana bari kubaca inyuma cyangwa se batakiri mu rukundo rugurumana nk’uko byahoze. Nyuma yo gusoma iyi nkuru uraza gutungurwa no gusanga hari ibyo wajyaga ubona ukayoberwa impamvu yabyo.

1.Atangira kutakwitaba kuri telefone

Ashobora kukwitaba ubu cyangwa nyuma y’akanya runaka, ariko wakongera ntagufate kandi atari ko byahoze. Wanamubaza impamvu atagufashe akaguha ubusobanuro bwinshi cyane yisobanura birenze. Ibi mbivuge, nanabisubiremo, umukobwa ugukunda azahora akubonera igihe.

2.Akwima uburenganzira kuri mudasobwa na telefone bye

Bibaho ko abakundana baba basa n’abakoresha n’ibintu kimwe rwose akumva ko kuba yafata telefone cyangwa mudasobwa y’umukunzi we nta kibazo kibirimo kuko ntacyo baba bahishanya. Niba umukobwa atangiye kujya ashyira ingufuri muri mudasobwa cyangwa telefone ye akakwima urufunguzo, kandi mbere yarabiguhaga byose ibihe byose, musore menya ko rwose afite ibyo agukinga, umubano wanyu uri mu manegeka kandi birashoboka cyane ko yaba afite undi.

3.Asigaye akukugereranya n’abandi bagabo

Umukobwa unezezwa kandi wishimira umukunzi we, ahora amutaka mu bandi atitaye ku kintu icyo ari cyo cyose. Musore uri gusoma iyi nkuru, niba umukobwa mukundana atangiye kukwibutsa ko Kamali ari mwiza kurusha Kalisa cyangwa se Kalinda afite amafaranga kurusha Habimana, naho Gashema akaba akurusha igikara cyiza, menya ko uri mu kangaratete rwose. Niba umukobwa mukundana asigaye abigenza uko, genda gake musore mwiza cyangwa wongere akabaraga kuko uri mu ihangana rikomeye n’abandi basore kuko ashobora kuba yarambiwe umubano wanyu.

4.Aburana gake

Ubyange cyangwa ubyemere mu rukundo habamo kumvikana no kutumvikana, murashwana mukongera mukiyunga ni ko bimera. Kandi abakobwa burya muri kamere yabo, bakunda kuburana cyane ni ko bimereye ntibakabihorwe, kari agaciyemo hahahahaha. Niba rero umukobwa mukundana atangiye kujya areka kuburana nawe ku kintu ubona ko bikwiriye ko abiburanaho koko, agaceceka ntavuge ukabona atabyitayeho rwose, yararambiwe musore! Afite urundi rugendo uri kumutinza gukomezanya narwo.

Ibimenyetso byo si bine ahubwo ni byinshi, ibi ni ibyo twifuje gusangiza abahungu bakunda gusoma INYARWANDA mu kubafasha kutazaba nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didi5 years ago
    Ibi muvuze nibyo %, gusa ndabona bireba nabagabo atari abahungu gusa, kuko njye ndi umu maman ariko ndabona ari rwo rwego ngezeho mpaga umugabo wanjye pe.Najyaga mbona ikitagenda murugo nkavuga nkisararanga bigeze aho ambwira ngo nzagabanye umunwa kuva uwo munsi sinongeye kumva hari ikintu rwose nataho umwanya ngo ndamubwira. Namaze kwishyiramo ko nta mugabo ngira. Umunsi mwiza kuri mwese. Abasenga bajya basengera imitima yuzuye agahinda baterwa nabo bashakanye nabo. ( Mbyanditse mbabaye cyane)
  • Bosco5 years ago
    Ihangane mw'Isi Niko biba ariko komera kuko named ndimuri shashya uwakwereka urwo nahuye narwo wasanga ukwe kunzengera inyarwanda murakoze





Inyarwanda BACKGROUND