RFL
Kigali

Abagize Spice Girls bagiye gukora ibitaramo bizenguruka nyuma yo kongera kubyutsa iby’umuziki

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/02/2018 17:27
0


Iri tsinda rya Spice Girls rikunze guhagarika gukora rikongera kubyutsa umutwe, kuri ubu rikaba ryamaze gusinya amasezerano akubiyemo gukora ibitaramo bizenguruka mu Bwongereza ari naho ryavukiye ndetse no muri leta zunze Ubumwe za Amerika.



Iri tsinda rigizwe n’abagore 5 ari bo Mel B wamenyekanye cyane nk’umukemurampaka muri America’s Got Talent, Victoria Beckham, umugore wa David Beckham, Mel C, Emma Bunton ndetse na Geri Halliwell. Ryavutse muri 1994 muri 2000 bahagarika gukora, baza kongera muri 2007-2008, 2012 na 2016. Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagira inama iri tsinda ko ryahindura izina, dore ko aba bitwa Spice Girls benshi muri bo ari abagore bakuze cyane batagikwiye kwitwa ‘Girls’. 

Spice Girls bagiye kongera kugaragara mu bitaramo nyuma y'imyaka 11

 Ibi ariko ugasanga biva ku buryo iri tsinda rigenda rigaruka, bamwe bakaba batagishishikazwa no kumva ngo ryasubukuye imikorere. Kuri ubu bamaze gusinya amasezerano yo kuzenguruka Amerika n’Ubwongereza ndetse ibi bitaramo bizenguruka bikaba bizatangirira mu bwongereza ari naho iri tsinda ry’aba bagore 5 ryatangiriye.

Ibi bivuguruzanya n’amakuru Victoria Beckham yari yatanze kuri Vogue Magasine avuga ko nta gahunda bafite ijyanye no kuririmba cyangwa ibindi bijyanye n’ibitaramo. N’ubwo yavuze atya ariko, ngo nawe yamaze gusinya kuri aya masezerano yo gukora ibitaramo bizenguruka. Uretse ibi kandi Spice Girls ngo bafite gahunda yo gukora label yabo bazajya bazamuriramo abantu bafite impano zikizamuka, cyane cyane ab’igitsina gore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND