RFL
Kigali

7 mu bantu 10 bandura ubwandu bushya bwa SIDA baba ari abakobwa -UNICEF

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/11/2015 16:24
0


Umubare w’abana bahitanwa na Sida wikubye inshuro 3 mu myaka 15 ishize. Umubare munini ni uw’abana bavukanye ubwandu bwa Virusi itera Sida nkuko raporo yashyizwe hanze na Unicef kuri uyu wa gatanu ibigaragaza.



Raporo yashyizwe hanze n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana, UNICEF ivuga ko mu bantu banduye virusi itera Sida(VIH),umubare w’abakiri ingimbi bahitanwa na Sida niwo utajya ugabanuka. Iyi raporo kandi igaragaza ko Sida ariyo ya mbere mu guhitana abana bari hagati y’imyaka 10 na 19 muri Afrika ,ikaba iya 2 mu bihitana abana benshi ku isi yose.

Abana bahitanwa na Sida ni abavukanye ubwandu mu myaka 10 na 15 ishize ubwo ababyeyi babo batabashaga kubakingira kuvukana virusi itera Sida. Mu bana bari hagati y’imyaka 15 na 19, nibura 26 baba banduye virusi itera Sida mu masaha make buri munsi . Miliyoni imwe muri 2 z’abana banduye Sida bari hagati y’imyaka 15 na 19 babarizwa mu bihugu 6 gusa: Afrika y’Epfo, Nigeriya, Kenya,Ubuhinde,Mozambique na  Tanzaniya.

Iyi raporo ishimangira ko abandura cyane baherereye muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara(ari naho u Rwanda ruherereye) ari abakobwa.7 mu bantu 10 bandura ubwandu bushya baba ari abakobwa. Ubwo Unicef yashyiraga ku mugaragaro iyi raporo i Johannesburg muri Afrika y’Epfo , Craig McClure, ukuriye porogaramu ya VIH/SIDA muri Unicef yatangaje ko abana banduye Virusi itera Sida bakwiriye kubona imiti ndetse bakitabwaho. Imibare igaragaza ko umwana 1 kuri 3 banduye ariwe witabwaho. Abana batagejeje ku myaka 15 banduye babarirwa kuri miliyoni 2,6.

Kuva muri 2000, ubwandu bushya bugera kuri miliyoni 1,3 bwaririnzwe ahanini biturutse kuri gahunda yo kubuza umubyeyi kwanduza umwana we VIH mu gihe avuka. Muri 2014 byibuze ababyeyi 3 kuri 5 nibo bahawe imiti ibabuza kwanduza abana babo bavuka. Izi ngufu ngo nizo zizifashishwa mu gutuma ubwandu bugabanuka ku rubyiruko rw’ejo hazaza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND