RFL
Kigali

Ese umugore n’umugabo badafite ubumuga bw’uruhu(batari ba nyamweru)bashobora kwibaruka abana bafite iki kibazo(abana ba nyamweru)?

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:29/05/2015 16:37
0


Nyamweru ni iki? Nyamweru ni umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ,uba waravutse adafite tumwe mu tuntu tugize uruhu kwitwa “melanine”.



Biterwa n’iki?

Ubu bumuga bukomoka ku ruhererekane mu muryango. Utu tuntu  twitwa “melanine”nitwo dutanga ibara ry’uruhu, umusatsi ndetse n’amaso, umuntu ufite twinshi cyane aba igikara cyane. Uko tugenda tugabanuka umuntu agenda yera, inzobe, umuzungu ndetse kugeza kuri ba nyamweru(abafite ubumuga bw’uruhu) bo batagira utu tuntu na busa.

Melanine iturinda imirasire y’izuba mu kuba yakwangiza uruhu rwacu ndetse igira n’uruhare mu mikorere y’ijisho(kureba) niyo mpamvu ba nyamweru bazirana n’izuba ndetse bagira n’ikibazo cyo kereba,ikindi bakunze kugira ikibazo cyo kureba imirari. Habaho ba nyamweru bapfubye aho usanga bigaragarira ku maso gusa ,uruhu ari ruzima.

Si abantu bonyine bagaragaramo ubu bumuga kuko n’inyamaswa zimwe na zimwe nk’indogobe, ingagi, imbeba, inkwavu ndetse n’izindi nyamaswa zifite urutirigongo nazo zirabigira.

Ikigereranyo ku isi kigaragaza ko ku bantu 17000 habonekamo umuntu 1 ufite ubu bumuga. Kugira ubumuga bw’uruhu byongera ingaruka zo kurwara kanseri y’uruhu.

Umuntu uvanze (porteur) ni umuntu ushobora kugira intanga zifite ubumuga ndetse n’intanga nzima.Uyu muntu nta kimenyetso na kimwe agaragaza ku ruhu kuko intanga nzima iganza intanga ifite ubumuga. Umugore n’umugabo bose bavanze iyo bashakanye baba bafite amahirwe 75%  yo kubyara y’abana batagaragaza ubumuga ndetse na 25% yo kubyara nyamweru, ariko muri 75% haba harimo 50% y’abana bavanze na 25% y’abana bazima.

Pharmacien

Abana bafite ubumuga bw’uruhu(nyamweru)=25%

Abana bavanze=50%

Abana bazima=25%

Umugore n’umugabo bazima ntabwo babyara nyamweru cyo kimwe nuko umugore n’umugabo bose bafite ubumuga bw’uruhu ntibabyara umwana muzima.

Ibibazo ba nyamweru bahura nabyo:

Muri Afurika biracyari ikibazo kwakira ubu bumuga kuko mu bihugu bimwe na bimwe bagira imyumvire mibi cyane kuri aba bantu bafite ubu bumuga bw’uruhu  aho usanga bahabwa akato, abandi bakabafata nk’abazimu aho usanga babakoresha mu mihango ya gipfumu , bamwe ngo iyo uryamanye n’umugore uri nyamweru ngo ku bantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA ngo irakira, abandi ngo mu mutwe wa ba nyamweru havamo imiti ndetse ugasanga baranabahiga bakabica, abandi ngo aba bantu ntibuzuye mu mutwe ni ibimanuka, ariko ibi byose ntaho bihuriye n’ukuri.

Ese kuba nyamweru  biravurwa?

Kimwe n’izindi ndwara zikomoka ku ruhererekane rw’imiryango, ubumuga bw’uruhu ntabwo buvurwa, ni ubumuga si indwara. Ku muntu ufite ubu bumuga agomba kugana muganga w’uruhu ndetse na muganga w’amaso bakamufasha  gufata uruhu rwe neza cyane ko ruba rubura ikintu kirurinda ndetse n’amaso akabungabungwa mu kwirinda ingaruka ziterwa n’ubu bumuga.

Ubwoko bwa ba nyamweru

Abantu ba nyamweru bakunze kuboneka ni aba:

-Nyamweru ku ruhu n’ijisho: Ari mu jisho no ku ruhu hose ubumuga buragaragara. Uruhu ruba rwerurutse, imisatsi iba ari umweru ndetse amaso aba ajya kuba nk’ubururu kandi rimwe na rimwe akareba imirari

-Nyamweru mu jisho: Uruhu ruba ari ruzima amaso niyo agaragaza ibimenyetso

Ni gute wamenya ko umuntu ari nyamweru cyangwa ashobora kuba yabyara nyamweru

Kwisuzumisha ku baganga b’uruhu ndetse n’abaganga b’amaso nicyo cyonyine cyaguhamiriza ko uri muzima nta bumuga bw’uruhu ufite ,uvanze cyangwa ufite ubumuga bw’uruhu. Ushobora kubimenya kandi binyuze mu  isuzumwa rya ADN.

Bakunzi ba inyarwanda.com ese ni ngombwa ko abagiye kurushinga babanza kwisuzumisha ubu bumuga? Ku gitekerezo cyangwa inyunganizi watwandikira kuri e-mail:baumarco81@gmail.com cyangwa ukacyinyuza ahagenewe ibitekerezo.

Phn N Marcel Baudouin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND