RFL
Kigali

"Yumvise napfuye yajya kurira he?..yakoresha ibirori ariko byamutunguka mu mazuru" Bishop Rugagi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2018 17:59
11


Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel church yikomye bikomeye abantu bamunenze ku bijyanye no gushyigikira Umunyana Shanitah mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Yahise yamamaza uyu mukobwa mu buryo bweruye.



Bishop Rugagi Innocent yavuze ko impamvu usanga umupasiteri runaka amunenga ku bijyanye no gushyigikira Umunyana Shanitah ari ishyari afite kuko Shanitah adasengera mu rusengero rwe. Yakomeje avuga ko byari kuba byiza cyane iyo uwo mupasiteri amwandikira akamusaba kumutiza Shanitah aho kujya mu itangazamakuru amunenga.

Aha ni ho Bishop Rugagi yahereye avuga ko umuntu nk'uwo aramutse yumvise ko Rugagi yapfuye, ngo yakoresha ibirori, gusa ngo ibyo birori byamutunguka mu mazuru. Bishop Rugagi yagize ati: "Ahubwo wenda bababaye ngo kubera ko uwo mwana (Munyana Shanitah) adasengera iwe, iyo anyandikira mu gikari akambwira ngo mumutize basi ahasengere kabiri. Si byo se, iyo anyandikira ku ruhande."

Miss Rwanda 2018

Bishop Rugagi avuga ko hari abamugiriye ishyari kuko Shanitah adasengera mu nsengero zabo

Bishop Rugagi yakomeje agira ati; "Arimo arandika kuri njye kugira ngo nawe bamuvuge? bamumenye? erega abantu banyuririraho ku bintu byinshi mwokabyara mwe!' Bishop Rugagi ntiyeze avuga amazina y'abo anenga, gusa yatunze agatoki abajya mu itangazamakuru bamunenga n'abafite insengero bayobora batishimiye ko arimo kwamamaza Umunyana Shanitah, akaba asanga babiterwa n'ishyari ry'uko Imana yamuhaye amavuta n'umugisha w'abakristo barimo abafite uburanga buhebuje.

Bishop Rugagi Innocent atangaje ibi nyuma y'iminsi micye Inyarwanda.com tubagajejeho inkuru ya Prophet Fire (Bosco Nsabimana) wadutangarije ko umukobwa (Munyana Shanitah) ushyigikiwe mu buryo bukomeye na Bishop Rugagi kimwe n'undi (Ishimwe Noriella) ushyigikiwe cyane na Rev Kayumba Fraterne, muri bo nta n'umwe uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018. Prophet Fire yagize ati: 

Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n'abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n'uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo).

Bishop Rugagi Innocent yahise avuga mu ndimi, nuko ati: "Imana ihimbazwe kuko ari yo yaduhamagaye, mu izina rya Yesu. Tuvuge ngo Imana imubabarire, twongere kandi ngo Imana imubabarire mu izina rya Yesu" Bishop Rugagi yavuze ko abamunenga ku bijyanye no kuba arimo gushyigikira umukristo we mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2018, inama yabagira ari ukujya ku musozi w'amasengesho bagasenga bakinginga Yesu akabaha amavuta. Yagize ati: 

Nk’umuntu uvuga gutyo yumvise napfuye yajya kurira he? Ubwo ni ukuvuga ngo yakoresha party (ibirori) ariko iyo party yamutunguka mu mazuru. Amen. Bajye ku musozi basenge, amavuta arahari, utanga amavuta arahari, ni Yesu utanga amavuta. Ugisohoka hano, Imana ikurinde abakuvuga bose mu izina rya Yesu. 

Bishop Rugagi yavuze ko atahanuriye Shanitah kuba Miss Rwanda 2018

Bishop Rugagi yagize ati: "Ngo ndavuga ngo nahanuye? Ariko ntabwo narenganya umuntu burya hari n’aba-’petit’ (abana bato) batigeze bamenya n’ubuhanuzi ubwo ari bwo. (....) Narekuriye umugisha ku mukobwa wacu hano, ndavuga ngo Imana izagendane nawe, Imana izabane nawe. Si ibyo navuze? Si uko twamusengeye mvuga ngo tumushyigikire?" Ahubwo va hano umushyigikire inshuro 600 bimyize imoso mu izina rya Yesu.

Bishop Rugagi yahise atangira kwamamaza Shanitah mu buryo bweruye

Ubwo yari ageze hagati mu nyigisho ye amaze kuvuga ku bantu bamunenga bamuziza kwatura umugisha w'intsinzi kuri Shanitah Umunyana, umwe mu bakristo be yahise amuzanira icyapa cyamamaza Shanitah, nuko Bishop Rugagi ati: "Ibi ni ibiki uzanye?,..Mbega! Ndabona bazanye n’akantu k’umukobwa wacu (Umunyana Shanitah),..Erega babona twisengera tukigirira abantu beza bagahita bagira ibibazo, buri wese akomere Yesu amashyi ku bw’umukobwa wacu..."

Isengesho rya Bishop Rugagi kuri Shanitah Umunyana uri mu mwiherero i Nyamata

Kuri ubu Umunyana Shanitah ari i Nyamata hamwe na bagenzi be 19 mu mwiherero w'abakobwa bose bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018. Ni umwiherero uzamara iminsi 14, bakazawuvamo hatorwa Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 mu birori bizaba kuwa 24 Gashyantare 2018. Ubwo yasengeraga Umunyana Shanitah, Bishop Rugagi yasabiye umugisha abakristo be, asaba Imana kubakubira inshuro ijana bijyanye nuko buri umwe azashyigikira Umunyana Shanitah. Yagize ati:

Mana turasengeye umukobwa wacu ahantu ari igikunduro n’ubwiza bimubeho abandi nabo bamugendereho, imirimo yawe igaragare mu izina rya Yesu, uko buri wese azamutera inkunga, umutere inkunga inshuro ijana, akanwa k’umuhanuzi kature iri jambo none aha, kabe ku buzima bwe n’ab’iwe mu izina rya Yesu. Amen.

Bishop Rugagi hamwe na Shanitah Umunyana yifuriza kuba Miss Rwanda 2018

Nyuma yo gusengera Umunyana Shanitah, Bishop Rugagi yahise asaba abashinzwe gahunda zo kwamamaza uyu mukobwa, ko nawe bamuha icyapa cyo gushyira ku modoka ye ya Range Rover yaguze asaga miliyoni 100 z'amanyarwanda. Bishop Rugagi yagize ati:"Nanjye mukinshakire (icyapa) mugishyire kuri Range Rover yanjye, ejo babe bagishyize ku kirahuri hariya inyuma noneho uvuga abivuge abibona no kuri Range Rover."

Tariki 4 Gashyantare 2018 ni bwo Bishop Rugagi yasengeye Umunyana Shanitah w'imyaka 18 y'amavuko amusabira ku Mana kugira ngo azatware ikamba rya Miss Rwanda 2018 ndetse ahita atangariza abakristo ko ari we Miss Rwanda 2018. Yabasabye ariko kumutora kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi. Ati: "Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe arahari yaje, naze hano...Oh my God (Mana yanjye),.....Haleluya uyu ni Miss wacu 2018."

Imodoka Bishop Rugagi ari gukoresha mu kwamamaza Umunyana Shanitah, yayimurikiye abakristo be tariki 1 Werurwe 2017. Icyo gihe yavuze ko Imana yamuhaye imodoka ifite ikirango (plaque) gifite ibisobanuro bikomeye dore ko ngo ifite icyimenyetso cy'Imana. Imodoka ye ifite pulaki 777B mu gihe ikimenyetso cyizwi nk’icya satani ari umubare 666. Bishop Rugagi yagize ati:”Niba shitani afite ibimenyetso 666 kuki Imana itagira nayo ibimenyetso 777 ?”.Hano akaba yavugaga ko imodoka ye ifite ikimenyetso cy'Imana.

Bishop Rugagi ari gukoresha imodoka ye mu kwamamaza Shanitah

Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 ni; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte. Umunyana Shanitah ushyigikiwe na Rugagi, aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko afite icyizere 100 ku 100 cyo gutwara ikamba.

Umunyana Shanitah

Umunyana Shanitah ushyigikiwe bikomeye na Bishop Rugagi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wawouh6 years ago
    uyu mwana arabikwiriye pe mwifurije amahirweeee
  • Mahoro6 years ago
    Ariko yakwamamaje Yesu Kristo aho kuyobera muri Miss umukozi w'Imana bamumenyera ku mbuto yera naho ayo mavuta hejuru y'ibitutsi atuka umukozi w'Imana umushyize mu mucyo ntabwo ari ubuhamya.mureke abagabura iby'isi babigabure namwe mubwire abantu iby'agakiza
  • Roger wuRwanda6 years ago
    Imana niyo nkuru irera kandi iracyiranuka, icyatubera cyiza nuko twakiranukira mumitima yacu, tugasoma Bible kuko ifite ubuhanuzi bwukuri butavangiye, naho guhangana kubera abakobwa tubivemo, harabantu bakeneye kumva ijambo ry'Imana hari nabashonji bakariye bakanimbikwa nayo mafranga ari gupfushwa ubusa ngo ari gutora abakobwa (aba miss), IMANA IDUTABARE
  • 6 years ago
    Ese aka kana ko gasa na miss Joly ndagirante.yewe cyokora karabikwiye
  • nadia6 years ago
    ijambo ryimana ntiryagakwiye juvangurwa bugeze aha,miss rwanda nibya abashaka kwinwzeza kuriyisi ntanicyo imariye aba christo .kd nta mushumba wagakwiye kubyivangamo gusa imana niyo ikwiye kudusobanurira naho abayise abahanuzi no muriyi minsi baratuyobeje pe.urabona umuntu nka pasteur ihangane bigeze aha kubera miss !!no mu myidagaduro cy pokitique ntibarahangana bena aka kageni kubera miss rwanda.ndumiwe abapasteue barikutugobya pe duhumuke
  • Hh6 years ago
    Ngabo aba pastors b'iki gihe...
  • Yahweh6 years ago
    Ariko ubundi uyu Rugaci niba ari Rukaci cg Rugaki sinzi, ubundi ni uwa he? Umuntu w'umugabo muzima wiyita Bishop yirirwa mu busutwa budafite ishingiro kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, iminsi igahita indi igahataha yararangiza ngo ni za Bishopori!!! Yewe, societe nyarwanda isigaje guhambwa naho gupfa bwo yapfuye kera cyane.
  • rwasamanzi6 years ago
    abapastor bo murizimisi nabo kudusetsa gusa naho ubundi wapi tu!!!!
  • Gakwisi6 years ago
    Wowe Bishop Bosco nawe Bishop Rugagi mwese murabanyamafuti , Bosco warivanze kuvuguruza ubuhanuzi bwa Mugenzi wawe mu utangazamakuru nawe Rugagi ukoze Andi makosa yo gusubiza mugenzi wawe gishumba .... Kuki mwikoza Isoni ? Ubuse ninde twashima muri mwe ? Muapingana bene aka kageni mwirirwa muvuga ko mugabura ibyimana ? Mwese mugaragaje ko mudakuze ari uwa nyomoje mugenzi nawe wasubije mwese muri fake prohet kabisa. Nubundi muvana feille ! Murili yarabaroze kabisa ahubwo muzagende Yesu abarutse . Inama muyoboye ndazibabariye
  • Egokooo6 years ago
    Ndumiwe pe!!ijambo ry'Imana rivuga ko tuzabamenyera kumbuto zanyu!Nonese wowe Bishop muzima uhangana bene aka kageni ugatinyuka ukavuga ibintu nkibyo murusengero ubwo ayo mavuta urata nicyo Wayaherewe?ubundise ubwo urayafite umuntu wishongora gutyo atukana,ahangana! Yewe aho waruri mumubi pee, that's terrible kbsa
  • HHHH6 years ago
    GISHUMBA (GIPASTERI CG GISHUMBA KIRAGIRA INKA)





Inyarwanda BACKGROUND