RFL
Kigali

Diana Kamugisha, Pastor Rose Ngabo na Rebecca Niyonsaba bahuriye mu ndirimbo ya Noheli bise 'Yaratuvukiye'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/11/2018 18:32
0


Abahanzikazi batatu Diana Kamugisha, Pastor Rose Ngabo na Rebecca Niyonsaba bafite amateka yihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko bari mu baboneye abandi izuba, bahuje imbaraga bakorana indirimbo ya Noheli bise ‘Yaratuvukiye’.



"Yaravutse Yesu, Umwana w'Imana yaratuvukiye, Haleluya Hozana uhimbazwe. Igitangaza kimwe, reka mvuge bibiri, dore icya mbere yaratuvukiye, abashumba bari bahari, ba Malayika bari bahari, Abanyabwenge batatu bavuye kure bazanye amaturo yo kumutura, Umwami w'Amami yaravutse.Hashimwe uje mu izina ry'Uwiteka, Imanweli, Imana iri kumwe natwe. Urukundo ruhebuje, urwo yakunze abari mu isi rwatumye, umwana atuvukira." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.

Yaratuvukiye

Diana Kamugisha yabwiye Inyarwanda.com ko yagambiriye cyera gukorana indirimbo ya Noheli na Pastor Rose Ngabo, ariko igihe akaba ari iki. Yavuze ko hari iyo bakoze, banga kuyishyira hanze. Yagize ati: "Si ubwa mbere twifuje gukorana indirimbo ya Noheri njye na Pastor Rose. Muri 2006 twagerageje gukorana indirimbo twise "Chrismas" bayidukorera nabi twanga kuyisohora. Rero byadushimishije kandi iki ni cyo cyari igihe cyiza cyo gukora indi ndirimbo twise "Yaratuvukiye"."

Muri ndirimbo 'Yaratuvukiye', Rebecca Niyonsaba yumvikana aririmba 'Bridge' y'iyi ndirimbo, mu gihe Diana Kamugisha yumvikana aririmba igitero cya mbere, hanyuma Pastor Rose Ngabo akaririmba igitero cya kabiri. Bose uko ari batatu bumvikana baririmbana inyikirizo Refrain/chorus. Diana Kamugisha yadutangarije ko bamaze gufata amashusho y'iyi ndirimbo, mu gihe cya vuba bakazayashyira hanze. 

UMVA HANO 'YARATUVUKIYE' YA DIANA FT PASTOR ROSE & REBECCA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND