RFL
Kigali

Vincent Brown wifuza gukorana indirimbo na Thacien Titus arakataje mu buhanzi bw'indirimbo n'imivugo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2018 9:18
0


Tuyisenge Vincent Brown uzwi nka Vincent Brown mu muziki ni umuhanzi umaze imyaka 4 mu muziki wa Gospel. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yadutangarije ko yifuza gukorana indirimbo na Thacien Titus bitewe n'ukuntu amukunda cyane. Ngo ni we muhanzi mu Rwanda yifuza gukorana nawe indirimbo.



Vincent Brown w'imyaka 28 y'amavuko aracyari ingaragu. Ni umukristo muri ADEPR Rukurazo mu murenge wa Kimironko. Kuva yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2014, kugeza ubu afite indirimbo 10 n'imivugo itanu. Ku bijyanye n'ubutumwa buba buri mu mivugo ye yagize ati: "Mba mbwira urubyiruko ngamije kugarura umuco nyarwanda."

UMVA HANO UMUVUGO 'IBYO MU MINSI YA NYUMA' WA VINCENT BROWN

Indirimbo za z'amashusho Vincent Brown amaze gukora ni eshatu ari zo: Humura, Karuhura na Aho wankuye. Abajijwe na Inyarwanda.com umuhanzi akunda cyane mu Rwanda mu bakora umuziki wa Gospel, yasubije ko ari Thacien Titus ndetse ni we yifuza ko bakorana indirimbo. Imivugo akora ngo yibanda cyane ku butumwa bureba urubyiruko agamije kugarura umuco nyarwanda.

Vincent Brown

Vincent Brown yifuza gukorana indirimbo na Thacien Titus

Abajijwe intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko ari kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ku bijyanye n'inyungu amaze kungukira mu muziki yagize ati: "Bimpesha amahoro muri njyewe kandi ikindi bigatuma numva nguwe neza." Abajijwe imishinga afite muri uyu mwaka wa 2018 yavuze ko ashaka gukomeza gukora amashusho n'izindi ndirimbo nshya agamije kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo.

REBA HANO 'HUMURA' YA VINCENT BROWN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND