Mu gihe habura umunsi umwe gusa n’amasaha macye ngo igitaramo cya Korali Christus Regnat kibe twasuye aho bakorera imyitozo badutangariza bimwe mu byo bahishiye abazitabira igitaramo cyabo.
Igitaramo cya Korali Christus Regnat kizaba ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 kibere muri Kigali Serena Hotel kuva Saa kumi n'ebyiri ndetse n’amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo yamaze kugera hanze. Inyarwanda.com yasuye iyi korali ubwo yari iri mu myitozo. Umwe mu bashinze iyi Korali mu mwaka wa 2006, Alice Nyaruhirira yatubwiye amavu n’amavuko yayo aduhishurira ko bashinze iyi korali babitewe n’uko nta korali yari iri aho basengeraga.
Alice Nyaruhirira yagize ati: “Twari turi ababyeyi 6 n’abana babo…twasengeraga muri Christus, Padiri akaza agatura igitambo cya Misa hatarimo abaririmbyi ugasanga igitambo cy’ukalistia gisa n’aho kituzuye…” Ibi rero byabateye ishyaka ryo gushinga iyi korali. Kuri ubu iyi korali yifuza kujya igira ibitaramo ngarukamwaka. Bamaze kugira ibitaramo 2 iki bagiye gukora kizaba ari icya 3 bakoze.
Abagize iyi Korali imyitozo bayigeze kure
Tubibutse ko kwinjira muri iki gitaramo cya Christus Regnat ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya y'imbere n'ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ahasigaye hose. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo kuri ubu wayasanga mu mujyi kuri St Famille, Christus i Remera, Regina Paccis n'aho Inyarwanda.com ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Addresse muri etaje ya kabiri.
Kanda Hano urebe uko imyitozo ihagaze kugeza ubu
TANGA IGITECYEREZO