RFL
Kigali

VIDEO: Ibyo abantu bishimiye cyane n'ibyo banenze mu gitaramo cya Kingdom Of God Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2018 10:08
2


Kingdom Of God Ministries igizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye, ku Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 yakoze igitaramo gikomeye cyabereye kuri CLA i Nyarutarama. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo abantu bishimiye n'ibyo banenze.



Ni igitaramo cyiswe 'Victorious Live Concert' cyabereye kuri CLA mu mujyi wa Kigali Kva Saa munani z'amanywa kugeza Saa Mbiri z'ijoro. Igitaramo cya Kingdom Of God yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi zinyuranye, cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari ukwishyura 5,000Frw muri VIP ndetse na 3,000Frw mu myanya isanzwe. Cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko ndetse hari na bamwe mu bantu bazwi cyane hano mu Rwanda aho twavugamo; Aline Gahongayire, Bishop Dr Masengo Fidele, Jules Sentore, Alex Muyoboke, Yvan Buravan, Anita Pendo n'abandi.

Victorious Live Concert

Ni igitaramo cyabereyemo udushya dore ko umwe mu baririmbyi b'imbere muri iri tsinda ari we Yayeli yambitswe n'umukunzi we wamusanze kuri stage agatera ivi.  Muri iki gitaramo Kingdom Of God Ministries yari iri kumwe n'abaririmbyi banyuranye barimo Joel Lwaga waturutse muri Tanzania ukongeraho n'amwe mu matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda arimo: Healing Worship Team, Alarm Ministries, Asaph Gatenga, Gisubizo Ministries, True Promises na Asaph Music International ya Zion Temple Gatenga.

Kingdom of God Ministries yakoze igitaramo gikomeye Yayeli aratungurwa atererwa ivi-AMAFOTO+VIDEO

Yayeli yaratunguwe atererwa ivi n'umukunzi we Eric Rukundo

Abaganiriye na Inyarwanda.com nyuma y'igitaramo badutangarije ibyo bishimiye n'ibyo banenze. Benshi bahurije ku kuba iki gitaramo cyaritabiriwe cyane n'urubyiruko, basaba iri tsinda gukomeza gukora ibihangano bizana urubyiruko rwinshi kuri Kristo na cyane ko muri iyi minsi hari byinshi birushora mu ngeso mbi. Mu byo banenze harimo 'sound' itarabanogeye dore ko bavuga ko yabamenaga amatwi. Ibi byanemejwe na Ngaga Micheal umuyobozi w'iri tsinda na we wavuze ko babangamwe na 'sound' ya CLA.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAYELI N'UMUKUNZI WE

Ikindi bamwe batavuzeho rumwe ariko baterura iyo ubafashe amajwi cyangwa amashusho ni ukuba Yayeli yaraterewe ivi mu rusengero. Hari ababifashe ukundi bavuga ko bitari bikwiriye gukorerwa mu rusengero, icyakora hari abandi bunze mu ry'umukunz wa Yayeli ari we Eric Rukundo bavuga ko kuba Yayeli ari umuririmbyi, kumwambika impeta umusanze kuri stage byongeye igitaramo cyarangiye, ngo nta kibazo kirimo. Yayeli avuga ko yatunguye cyane, gusa ngo byaranamushimije cyane.

Hari abatarishimiye kuba Yvan Buravan yararirimbanye n'iri tsinda

Umugabo witwa Mugabo C John usanzwe nawe ari umunyamuziki ubirambyemo avuga ko icyamushimishije cyane ari ukubona abantu bari hamwe bashyize hamwe bahimbaza Imana. Icyakora ngo hari icyamutunguye. Yagize ati: "Njyewe ntabwo navuga ngo ni ikintu cyambangamiye, ahubwo byantangaje. Ntabwo nari nzi ko umuntu uririmba muri secular (Aravuga Yvan Buravan) ashobora kuza agafatanya n'itsinda riririmba indirimbo z'Imana. (...)"

Kingdom of God Ministries

Yvan Buravan yasanze Kingdom Of God kuri stage bararirimbana

Ngaga Micheal umuyobozi wa Kingdom of God Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko nta kibazo babibonamo kuba bararirimbanye na Buravan na cyane ko batigeze bamuhamagara ngo abasange kuri stage ahubwo we akaba yarafashijwe agahita ahaguruka akabasangayo. Gusa yanavuze ko Yvan Buravan akiri umunyamuryango wabo dore ko ngo bakorana amasengesho yaba ayo kwiyiriza ubusa n'ayo kuramo. Ikindi ni uko mu ndirimbo bafite harimo n'izo bandikiwe n'uyu muhanzi umaze kwamamara mu muziki usanzwe bamwe mu bakristo bakunze kwita 'umuziki w'isi'.

IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN NA NGAGA MICHEAL

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABITABIRIYE IKI GITARAMO

KANDA HANO UREBE UKO IKI GITARAMO CYAGENZE MU MAFOTO

VIDEO: Eric NIYONKURU-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sandra 5 years ago
    Dukunda byacitse.....Yvan niba akora secular ntibivuze ko yacitse ku Mana ahubwo wasanga ari nabwo yayegereye cyane kuko nkurikije uburyo yazamutse igihe gito Imana iri kumwe nawe...mu gitaramo yarafashijwe arabyina aranaririmba ...c'est tout
  • Claude 5 years ago
    ubusutwa gusa secural music nibiki c?? guhimbaza Imana ntibisaba condition cg uko wowe ubyumva!!





Inyarwanda BACKGROUND