RFL
Kigali

Uzi ko nawe wakumva ijwi ry'Imana!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2018 9:17
1


Yohana 10:27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.



Mu mutima w'umwana w'Imana habamo umuyoboro w'itumanaho umuhuza na Se, ni yo mpamvu ahora yumva icyo se (Imana) avugana nawe. Ntabwo Imana ijya iyobya ubutumwa ngo ikubwire ibitari ibyawe iyo uri kumwe nayo mwembi kuko izi buri ntama.

Abantu benshi barasenga ariko ntibamenye ko Imana ihari ngo ivugane nabo, ahubwo bibeshya ko buri gihe izabatumaho runaka, bigatuma gusenga kwabo kutaba ikiganiro ahubwo kukaba kuza gusuka amaganya ubundi bakigendera. Gusenga ni ukuganira n'Imana, ikumva kandi ikagusubiza (Zaburi 3:5, Zaburi 18:7). Itoze kumva ijwi ry'Imana wiherereye usenga, cyakora iyo utumva ururimi rwayo cyangwa iyo uyibwiye yo yajya kuvuga igasanga wigendeye igutumaho runaka.

Gusa umunyarwanda yaravuze ngo Abatajya/Abatagera i bwami babeshwa byinshi. Hari igihe iyo ntumwa wiringiye yaguha ubutumwa bw'ukuri cyangwa ikabugoreka, cyangwa ikakubwira ko yavuze kandi itavuze ahubwo akaguha amarangamutima ye. Ni byiza kwakira ubutumwa runaka yahawe kuri wowe ariko icyiza kuruta ni uko wakwigererayo kurushaho. Nawe Imana yavugana nawe yihe umwanya gusa urebe, ijambo ry'Imana riratubwira ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona (Imigani 8:17)

Iyo intama (Umwigishwa) izi ijwi ry'umwungeri (Imana), ntibisaba ko mu nsengero barinda gutumira Abigisha baje n'indege kugira ngo wumve, Oya ahubwo iyo bavuze ngo tugiye gufasha imfumbyi ubyumva mbere, bavuga kubakira Abakene iryo jwi ukaryumva, bavuga gutabara bikaba uko. Bavuga kugarukira Imana cyangwa kwihana ukumva neza ko ari wowe. Ikizakubwira ko umuyoboro uguhuza n'Imana wangiritse n'uko uzisanga usigaye ugorana kumva iby'Imana, ahubwo uhorana imanza, uhunga Imana ndetse uburyohe bw'ibyayo bwaragiye, icyo gihe icyo uba usabwa ni ugusaba Umwami Yesu akakwimura muri ubwo buzima akagusubiza ku rufatiro.

Umwami Yesu abahe umugisha. Ernest RUTAGUNGIRA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro5 years ago
    Amin





Inyarwanda BACKGROUND