RFL
Kigali

Uyu munsi bimenyekane ko Uwiteka ari we Mana yacu-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2018 14:48
2


Nk'uko dukunze kubagezaho ijambo ry'Imana, uyu munsi tugiye kubasangiza irifite umutwe w'amagambo ugira uti: "Uyu munsi bimenyekane ko Uwiteka ari we Mana yacu". Ni ijambo ry'Imana mwateguriwe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira.



1 Samuel 5:3- Maze abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri, bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'Isanduku y'Uwiteka , kandi igihanga n'ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n'umubyimba ku gitabo hasigara umubyimba wayo gusa..

Isanduku y’Uwiteka ubwo yageraga ku rugerero rw’Abafiristiya bakibyumva bakutse umutima bati tubonye ishyano kuko ibyo bitigeze kubaho ! Ni nde uzadukiza amaboko y’izo mana zikomeye, izo Mana zateje abanyegiputa ibyago bikomeye mu butayu (1 Samuel 4:8-9) Wakwibaza uti bari batewe ubwoba n’Iki ? Imana ya Israel (Iyo Twizeye) ni Imana iteye ubwoba, ni Imana ikora ibinyuranye n’ibya Satani,  yari yaragiye yiyerekana bu buryo bukomeye, dufate urugero uko amazi ya Yorodani yitandukanirije imbere y’Isanduku y’Isezerano y’Uwiteka (Yosuwa 4:7), Iyi Sanduku y’Imana yari yararituye inkike z’i Yeriko, (Yosuwa 6:20-21), uretse ibi kandi kuva muri Egiputa kugera i Kanani Imana yari yariyerekanye bikomeye.

Abafirisitiya bakoze ikosa isi yose itazibagirwa, babonye Imana ibagabije Abisrael ku rugamba bibeshya ko Imana ineshejwe, uku ni nako Imana ijya iceceka maze satani akibeshya ko idashoboye ! Satani akakugabaho igitero, Imana ikemera cyangwa ukajya mu kigeragezo Imana ikabyemera maze satani akibeshya ko izaceceka iteka. Maze banyaga isanduku, barayoba bayijyana mu nzu ya Dagoni bayishyira i Ruhande rwayo (1Samuel 5:2).

Ubusanzwe ibigirwamana ntibivuga ariko mu mateka Dagoni yaciye amarenga yo kuvuga ! Yakubise amaso isanduku y’isezerano y’Uwiteka, aribwiriza ayiha icyubahiro yubamye (Burya n’aho bitareba cyangwa bitavuga ariko imbere y’Imana birabona ndetse birumva, Aleluyaaa, Barangije nabo kuko bari bafite amaso ariko ntibarebe barayibyutsa barongera barayihagarika bucyeye Uwiteka arafuha, imbaraga ze zishwanyaguza Dagoni.

Uwiteka Imana yacu irera, ntibangikanywa n’ibigirwamana,Ibyanga urunuka,iyaba twamenyaga ko ibyanga twava mu byaha twese. Ibaze nawe imbaraga z’Imana tubana nayo ? nibwira ko tutayisobanukiwe neza, tubaye tuyizi neza ntabwo twaterwa ubwoba n’imbaraga z’ibigirwamana byenewabo wa Dagoni cya Baali.

Reka mbibutse ukuntu Imana yacu ikomeye, mwibuke ubwo Ahabu n’inzu ye barekaga amategeko y’Uwiteka maze Eliya agahagarika imvura hagatera inzara nyinshi, nyuma Uwiteka akamubwira ko ajya kwiyereka Ahabu, yamusabye gutumiza Abahanuzi ba Baali 450 n’aba Ashela 400 (Bose hamwe bari 950) Abateranyiriza i Kalumeri imbere y’Abisrael bose ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba Uwiteka ariwe Mana nimumukurikire,kandi niba ari Baal abe ariwe mukurikira ( 1 Abami 18:20-21)

Aba nabo bitiranije Uwiteka bacyeka ko yacecetse iteka ariko iceceka yumvise, batambye ibitambo bahamagara Baali ntiyakwitaba bahamagara Ashela wapii kuva mu gitondo kugeza kugicamunsi baricyebagura kuko Imana zabo zidashoboye ntizabasubiza. Ariko Eliya Arasenga Ati “Uwiteka Mana ya Abraham, Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana ya mu Bisrael kandi ko ndi umugaragu wawe kandi nkaba nkoze ibyo byose kubw’ijambo ryawe nyumvira nyumvira kandi abantu bamenye ko ari wowe Mana kandi ko ari Wowe ugarura imitima yabo. Uwo mwanya umuriro uva mu ijuru utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu ukamya amazi yari ari mu ruhavu yose. Uwo mwanya bimenyekana ko Uwiteka ariwe Mana.

Ubundi hari ijambo dukwiye kambura ibigirwamana, niba twishingikirije ku mana ishobora byose kuki abadayimoni batwinjirana tukabaha intebe muri twe ? twicare dusinzire batumareho abana batumareho imiryango ? Ibyaha bitabarika bifate intebe mu miryango yacu, ubusambanyi bwimikwe, ubusinzi, ubutinganyi , uburozi, ubwicanyi ubukonikoni natwe turebere ntekerezako abizeye Uwiteka Imana dukwiye guhagarara mu mbaraga z’Iyaduhamagaye tugasenga tugasengera imiryango yacu, tugasengera igihugu cyacu, tugatesha, Iyo umuryango wibitse ikigirwamana runaka bikumira umugisha kubawukomokamo, muze dusane igicaniro cy’Uwiteka duhamagare Imana kandi bizamenyekana ko Uwiteka yadusubije.

Birashoboka kandi ko wasoma iyi message nawe warimitse Ibigirwamana muri wowe, fata icyemezo none, ubundi Imana iragukunda ariko yanga ikibi wimitse muri wowe, hindukira emerera Yesu agukize kuko mubo yapfiriye nawe urimo, akira imbabazi bigishoboka kuko igihe kiza araza atakiri ku ntebe y'imbabazi ahubwo ari Ku ntebe y'ubucamanza, ese urimbutse waba uzize iki ? Yesu abahe umugisha kandi adushoboze kunesha Satani Amina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TONY6 years ago
    AMEEEN
  • mutembezi6 years ago
    Amen. Yesu aguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND