RFL
Kigali

USA:Romulus wanditse indirimbo 'Turi hafi yo gutaha' ya Rehoboth yayisubiyemo anasohora amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/11/2017 15:16
0


Romulus Rushimisha umwe mu bahoze baririmba muri Rehoboth Ministries, ariko nyuma akaza kuyivamo,yamaze gusohora amashusho y'indirimbo ‘Turi hafi yo gutaha’ aherutse gusubiramo dore ko yayihimbye akiri muri Rehoboth.



‘Turi hafi yo gutaha’ ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Rehoboth Ministries mu myaka yatambutse, ikaba imwe mu ndirimbo zanditswe na Romulus Rushimisha akibarizwa muri Rehoboth Ministries. Romulus utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye Inyarwanda.com ko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo abantu bongere bayikunde nkuko bayikundana mu gihe cyashije ikijya hanze.

Romulus Rushimisha

Umuhanzi Romulus wahoze muri Rehoboth Ministries

UMVA HANO 'TURI HAFI YO GUTAHA' YA REHOBOTH MINISTRIES

Twamubajije niba yarasabye Rehoboth Ministries uburenganzira bwo kuyisubiramo adutangariza ko yabanje kubibamenyesha. Yunzemo ko yayisubiyemo kugira ngo irusheho gukomeza gufasha imitima y’abantu. Yagize ati:

Indirimbo ‘Turi hafi yo gutaha’ nayikoreye video, nayanditse kera muri Rehoboth Ministries, ubu nayikoreye remix. Impamvu nayisubiyemo nuko nabonye yarakunzwe cyane n’abantu benshi noneho numva nayikorera remix kandi na video bityo abantu igakomeza ikabafasha cyane ko ifite music igezweho na quality y’amajwi akaba atunganyijwe neza kuko studio za kera n’iz’ubu urabizi ko bitandukanye. Ndizera ko abantu bongera bakayikunda kandi igakomeza gufasha imitima y’abatari bacye.

Romulusu Rushimisha yabwiye Inyarwanda.com ko 'Turi hafi yo gutaha' ari imwe mu ndirimbo za kera zakunzwe yanditse akibarizwa muri Rehoboth Minitsries. Romulus yagize ati:”Iri mu ndirimbo za kera zakunzwe nanditse muri Rehoboth kimwe n’indi ivuga ngo ‘Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’umwuka uri muri twe’ kuko nayo ni njye wayanditse’. Nashatse kugira ngo yongere ibe nshya ku bakunzi b’indirimbo zanjye” 

REBA HANO AMASHUSHO YA 'TURI HAFI YO GUTAHA REMIX' YA ROMULUS

Romulus Rushimisha

Romulus hamwe n'umufasha we

Romulus Rushimisha

Aba ni bamwe mu bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Romulus Rushimisha

Romulus ngo yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo ikomeze gufasha benshi

REBA HANO AMASHUSHO YA 'TURI HAFI YO GUTAHA REMIX' YA ROMULUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND